freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 6

Ibikomere bituruka ku byaha byacu bwite

 

Tuzabirebaho mu buryo budasanzwe n’ibyaha bikomeye by’umuntu ku gite cye mu bice bike bikurikiraho mu buryo bw’ingenzi cyane. Izo ni imanza, ibyifuzo n’amakamba y’umutima. Muri iki gice tuzasobanura ibyaha no kwigomeka muri  muri rusange. Niba ari icyaha cyo gucira abandi imanza, kurema ibyifuzo, cyangwa ukwigomeka, icyaha cyawe bwite gizarema igicumuro mu kubaho kwawe kw’imbere, gishobora gukizwa na Yesu gusa.

Icya mbere ndashaka kugutegura kubw’ibyo uri gusona

Ibyakozwe n’Intumwa 26 :18havuga ngo : « kugira ngo ubahumure amaso nabo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butare bwa satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n’abejejwe no kuyizera. »

Tuzaganira icyaha icyo ari cyo, ko cyaba inkuru nziza cyangwa inkuru mbi. Byose biterwa nuko waba uri mu mwijima cyangwa mu mucyo. Niba uri mu mucyo ndakwereka ku ugomba kuzagira umucyo wo kubona inkuru nziza, ikubiyemo :

  1. Yesu
  2. Ijambo ry’Imana
  3. Ubwawe
  4. Ibyaha byawe
  5. Urukundo rwawe
  6. Imbabazi zayo
  7. Ubuntu bwayo

 

Umucyo

Niba uba mu mucyo, nk’uko urutonde rwanjye hejuru rubivuga, ntagucirwaho iteka. Nubwo waba uri ku rugamba, ukaba uba mu mucyo, unezeza Imana ikwereka icyo kwihana. Uzanesha ni uhagarara. Ntiwemere ibishiko bya satani ikurega. Urutonde rwo hejuru rusobanura neza  « kugendera mu mwuka » nk’uko byerekanwa mu Baroma ibice 8 :1

Umwijima

Niba uri mu mwijima uzumva ucirwaho iteka, kuko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga kuko ikintu cy’umwijima utakizana mu mucyo Birashoboka ko waba ubangamiwe cyane, birashoboka ko waba  uryohewe n’ibyo umenyereye bibi cyangwa kuba mu ruhande rw’ibyaha ntushaka kubica intege.

Abatesaronike 2 :11-12 havuga ngo : « Nicyo gituma Imana izabohereza ubushukanyi cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatuzeye by’ukuri bose bakishimira gukiranuka, bacirweho iteke.»

Yohana 3 :19-20 havuga ngo « Uko gucirwaho iteka ni iku : Ni uko umucyo waje mu si, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe nuko ibyo bakora ari bibi, kuko umuntu ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana.

Bishoboka ko waba wanga umucyo n’umwijima, byashoboka ko ibikorwa cyane byaba iby’umwijima mu mibereho yawe utagaragaza. Ni igihe cyo gukanguka.

Ni gute winjira mu mucyo ? Yesu atubwira ko twinjira mu mucyo « Tumukurikira »

Yohana 8 :12 havuga ngo : Yesu yongera kubabwira ati : « Ninjye mucyo w’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima nahato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo. »

 

« Tumukurikira dute ? Ruka 9 :23,24 havuga : « Abwira bose ati, umuntu wese ushaka kunkurikira niyiyange yikorere umsaraba iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe kubwanjye niwe uzabukiza. »

Twikorere dute umusaraba wacu.

Benshi bumva ko kwikorera umusaraba ari ukubabazwa gusa Ibyo si ibyanditswe. Ubusobanuro butsindagiye buri muri Luka 9 :23-24 ntibivuga « ku mutima wacu » umutima ni ubushake bwacu, ibitdekerezo n’amarangamutima, bisobanura umutima wacu  wa kamere ya kera wa kinyamaswa. Ni ukuvugana n’umutima wawe wa kinyamaswa, ni ukugurana gusa umutima wawe wa kinyamaswa wa kamere ya kera, iyo twumva kamere yacu ya kera , tugerageza kwisubiramo mu bugingo, hanyuma tukatura, tukihana tugafata icyemezo cyo kwemera ubugingo bw’Imana n’imimerere y’Imana kugira ngo tubone aibyiza.

Igihe Yesu yikoreye umusaraba we byarebanaga no kugurana kamere ikiranuka na kamere yawe ikora ibyaha.

Yesu yasabye umusore w’umutunzi muri Matayo 19 kugurisha ibyo yari atunze byose maze akamukurikira. Bamusabye kwikorera umusaraba we kugira ngo ashobore kumukurikira, Yesu ngo uwo musore w’umutunzi abe mu mucyo. Umuntu w’ikirenga aranga. Rimwe na rimwe Imana idufasha kwikorera umusaraba wacu yemera ko tubabazwa.

Umuhamagaro ukangura imbabazi z’Imana kuri bariya bari mu mwijima.

Imana iha buri wese muri twe  « umuhamagaro ukangura » Hari ibyanditswe byinshi by’isezerano rishya bivuga ibyerekeranye no gukanguka Buri gihe ibyanditse byinshi by’ibyo byanditswe bikora ku muhamagaro ku bwawe no ku bwanjye kugira ngo dukanguke tuve mu mwijima w’ibyaha tube mu mucyo w’Imana.

Iyo turi mu bitotsi tuba turi mu mwijima, kwishimira kuba mu byaha rimwe  na rimwe mu mibereho yacu bisobanura ko turi mu mwijima, turi mu bitotsi. Niba turi mu kuboneka kw’Imana no mu cyubahiro cyayo, tuzaba mu mucyo kandi ibyaha byacu bizagabanuka. Icyo kwitondera kirakoye. Nabonye ubwanjye abakristo b’abagabo n’abagore mu myaka myinshi batigera bifuza kugira ishushi nk’iya Yesu, nabonye babiba ibiteye ubwoba n’imibereho y’intege nke. Reba icyo Yesu yavuze kubirebana n’umwijima n’umucyo muri (Yohana 3 :19-21).

Abaroma 13 :8-14 havuga ngo : « Ntimukagire umwenda wose teretse gukunda, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko.», 9 kuko ibi ngo, « Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze. » n’andi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo « ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda », 10 ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi nicyo gituma urukundo arirwo rusohoza amategeko.

Nuko mujye mubigenza mutyo kuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye, 12 ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. 13 tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana , tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. 14  ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza. »

Abefeso 5 :10-17 havuga ngo : « Mushake uko mwamenya ibyo Umwami ashama, ntimukifatanye y’ab’imirimo y’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane.

13 Ariko byose iyo bitunganijwe mu mucyo nabyo ubwabyo bihinduka umucyo kuko ikimurikiwe n’umucyo cyose gihinduka umucyo.

14 Nicyo gituma bivugwa ngo : « Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira ! »

15 Nuko mwirinde uko cyane mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,

16 Mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

17 Ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. »

1 Abakorinto 15 :33, 34 havuga ngo :

«33 Ntimuyobe kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza,

34 Nimuhugukire gukiranuka nk’uko bibakwiriye,  ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenya Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni. Iyo ukangutse wowe uri muri Kristo mu by’ukuri, gukiranuka ko aguha kubw’ubuntu bitari kubw’umwete wawe, nyuma uko gukanguka kuzagua umucyo n’imbaraga zo kugenda n’ibyaha ntibizongera ukundi. Ibyifuzo byawe bigire intego yo kuba mu mucyo no kubaho kuw’Imana. Ntushingire ku byaha utari kugerageza gukora, nukora ibisa bityo uzongera ugwe muri ibyo byaha.

Uzagira ubuhamya nk’ubw’umugore wafashwe asambana muri Yohana ibice 8. Yeretswe urukundo, imbaraga n’ubuntu bwo kugenda ntazongera gukora ibyaha ukundi.

Ubusobanuro bw’icyaha

Muri rusange abantu, abizera n’abatizera, bafite imyumvire yo kubaho k’ukuri kw’icyaha. Abantu benshi babona icyaha nk’igikorwa giteye ubwoba cyo kwica amtegeko. Nibyo nderekana ko igikorwa giteye ubwoba cyo kwica amategeko ari icyaha ubwaco.

Abaroma 14 :23b, havuga ngo : « Kandi igikorwa cyose kidakoranywe ukwsizera aba ari icyaha. » Nderekana ko gukora icyaha ari ugukora  ikintu kidafite inkomoko y’imivugire y’Imana, cyangwa kudakora ikintu Imana yavuze ngo ukore.

Kwizera kuzamura buri gihe kumva Imana ivuga, kandi  icyaha ni ukubaho utumvira ibyo wumvise Imana ivuga. Ahari ntibyashoboka kumva Imana ivuga ubu, ariko wumvise ijambo ry’Imana, vuga ko imyaka itanu ishize wababarira kandi ko uyu musi ubabarira nko kumvira. Ahari urabizi nk’ibyo ku cyacumi no kugitanga, nyamara urabibuza kuko wumva ntacyo bivuze.

1 Samweli 15 :22,23 havuga ngo :

22 Samweli aramusubiza ati : « Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta ko yakwishimira umwumvira ? erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure bw’amasekurume y’intama. 23 kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu, ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka nawe yanze kuba ku ngoma. »

Hano ibitambo byatambwe na Sawuli biboneka mu Balewi nk’ibitambo bihumurira Uwiteka neza. Ibi bitambo ntacyo byari bivuze hakozwe ibyaha, nyamara hari ibitambo bitambirwa Uwiteka kuko akwemera cyangwa by’ishimwe. Kuki Samweli yagerageje kubaha n’iki gitambo ? Nk’uko inkuru ibiduhishurira no mu gitambo hashoboraga kubamo abantu ko gukomera, ibyo ntibishobora kubahisha kunezeza Imana. Gusa kubaha « bihumurira Imana neza. » !

Icyaha gisobanurwa nko kubura ibimenyetso

Nderekana ko ikimenyetso ari inzira Imana ifitiye imibereho yacu, izayishyiraho kubera ubugingo bwacu. Mu buryo bw’umwihariko gifite ingaruka zo kutagabana mu bihembo by’abatsinze amarushanwa.

Ni nk’umuntu wagize intego agahusha. Niba bananirwa kugera aho Imana yabateganyirije babuze ikimenyetso Imana yashyizeho uru nirwo rugero tuzacibwamo imanza. Kwica amategeko bisobanura nko kwivumbura ku mategeko y’Imana, bibona nk’ibikorwa umuntu afashe. Ibi bishobora kuba bigambiriwe cyangwa bibaye ku buryo bw’impanuka, mu bundi buryo biri mu kwigaragambya ku bushake bw’Imana.

Ibicumuro bisobanura nko mu buryo satani cyangwa umuntu utesha agaciro, bibonwa nk’icyo satani yifuza cyangwa umubiri wemera gutegeka mu mitima yabo. Igicumuro ni ukwanga ubutware bw’Imana mu bugingo bw’umuntu aho buri kwifuza k’umuntu mu mutima kwaba gushaka ibibi. Igicumuro na none gusobanura « ingaruka cyangwa igihano » bitanga igisubizo kiva ku gicumuro.

Bose bakoze ibyaha ntibashikira ubwiza bw’Imana

Nti twashikiriye kuboneka kw’Imana, aribyo ubundi twaremewe. Inzira twabuze ni ukuboneka kw’Imana. Kubwo icyaha twabuze ikimenyetso  nk’umusirikari utwaye umuheto ufora umwambi we agahamya icyo ashaka kurasa. Kamere yacu yo kubaho ni ukuba mu kuboneka kwayo. Uburyo bwacu bwa kamere bwo kubaho ni ubwo kumva Imana ivuga mu gihe turi mu kuboneka kwayo.

Uko ni ukubaho kw’ikintu « Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. » (Abaheburayo 10 :38) Rimwe na rimwe ibyo mbireberaho nk’ubuhinzi bw’umwuka, icyaha cyadutandukanije n’Imana. Nubwo waba uri umukristo ushobora gukomeza gutandukana no kuboneka kw’Imana, icyubahiro cyayo, nibyo iteganyiriza imibereho yawe ntibizakuzaho.

Intambwe ya mbere ngo ugere ku gisubizo ni ukwizera kwawe kw’ibyo ijambo ry’Imana rivuga rirebana n’icyha.

  1. icyo cyaha kizagutangira kubaho imibereho ikurikiye.
  2. Ko Imana yaguhaye inzira yo gucika ukava mu bubata bw’icyaha.

Niba wizera izi ngingo, igisigaye nuko byose biri mu bitekerezo byawe. Nubwo ugitekereza cyane, kumva nabi cyangwa gihabwa umurongo ngenderwaho. Kamere yawe ya kera n’umubiri n’imbaraga za satani bizakora ku gitekerezo kugira ngo bigutere kubaha mu buryo busa buryo uhakana ko ibyaha byawe byababariwe.

Niba uri muri ubwo bubata muri urwo rwogo rw’ubugingo bwawe, tera akajisho ku gitekerezo cyawe niba kiri ku murongo n’ukuri kw’ijambo ry’Imana uzavuga nk’uko utekereza n’ubugingo bwawe buzasa neza n’igitekerezo cyawe. Igitekerezo cyawe kizarema ibyo wirirwamo n’ibiganiro byawe. Nyuma ibyo umenyereye n’ibiganiro bwawe bizayobora ibyo uvuga bihe isura nziza ubugingo bwawe. Sindimo mvuga kubirebana no gutangira icyaha, ndimo mvuga kubyo gutera imbere mu rugendo rwawe n’Imana, n’igihe bikenewe, kwihana no kubabarira b          iganisha ku bugingo. Niba uri mu gihe cyo guhagarara ku masezerano y’Imana, ugomba kwambuka ku mibabaro kubw’ibyo, ntiwumve uciriweho iteka n’ibibazo byawe, umva gusa ko urimo ugerageza kubaho imibereho ishimisha Imana.

Gutera ubwoba kw’icyaha cya Adamu na Eva ni urugero rw’umwimerere kandi rugaragara rw’uko umuntu ashobora kuzana ibikomere by’imbere mu mutima bigomba gukira Imana ibikoze

Aba bantu bombi bari bafite se utunganye, Imana ubwayo, icyaha cyabo bwite kutareba neza Imana byazanye umuvumo n’ibikomere by’imbere mu mutima, aribyo bidukoraho rwese. Igitekerezo cyabo cyahindutse umwanya w’ikinyoma. Baguze ikinyoma nubwo bakivugaho ubwabo.

Satani yagiye ateza ibikomere mu bantu ba mbere aribo Adamu na Eva

Adamu na Eva bari baremwe mu ishusho y’Imana, satani arabashuka kugira ngo ateze umutekano muke n’isumbwe mu mitima yabo, satani yarabatsinze, akoresha ubwo buryo no kuri twe. Satani acamo kabiri ubusabane bwabo n’Imana yabo.

Iki tirebwaho nk’ « ikiraro gicitsemo kabiri »

« Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zose zo mu ishyamba Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti :  Ni ukuri Imana yaravuze iti :  « Ntimuzarye ku giti cyose kiri uri iyi ngobyi ?»  Uwo mugore arayisubiza at :

« Imbuto zose zo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi nizo Imana yatubwiye iti : « Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa. » Iyo nzoka ibwira umugore iti : « Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza  mugahinduka nk’Imana, muzamenya icyiza n’ikibi. » Uwo mugore abonye ko icyo giti gifite ibyo kurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko aricyo kwifuriza kumenyasha ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we arazirya. Amaso yabo yombi arahweza, badoda ibibabi by’imitini, biremera ibicocera. »  Iitangiriro 3 :1-7).

Satani yemeje  Eva ko Imana yamubeshye

Eva yongeye ku magambo y’Imana ubwo yavugaga at : « Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa. » Imana ntiyari yigeze ivuga kudakoraho, yari yavuze kutazirya gusa. Nabonye gusa igiti cy’ubwenge bw’ibyiza na satani nk’igitekerezo cyo gukuraho ubusabane cyo kwica amategeko aturika  mu ijambo ry’Imana. Mbona ko igiti cy’ubugingo ari nk’ijambo ry’Imana ubwaryo.

 

Eva yimvise atanyuzwe, yumva ko Imana se yamubeshye.

Atangira kwitekerezaho nk’umuntu wo hasi, kandin ko ataremwe mu ishusho y’Imana, satani yuzuza umwanzuro yereka uwo mugore ko hari ibyo abura igihe yamubwiraga : « Amaso yawe azahweza ase n’Imana. »

Adamu na Eva bakomerekejwe n’ikinyoma, batakaza ubusabane bari bafitanye na Se, babayeho nk’abatanyuzwe kandi nk’abantu bari hasi, tumenye ko ibikomere byabi bitaturutse ku kwangwa n’Imana, ahubwo byaturutse ku cyaha cyabo bwite. Na none menya neza ko satani agaba ibitero ku buryo bw’ibitekerezo byabo. Aho niho habera urugamba kandi niho dukeneye kwifatira umurongo  ngenderwaho. »

 

Ingaruka z’icyaha

Adamu na Eva bashyizwe mnsi y’umuvumo ubateganyiriza bo ubwabo.

Nk’uko nanditse hejuru, iyo utabaye mu cyubahiro cy’Imana ntiwakumva ivuga n’ibyo iguteganyiriza, ntibyakwimurwa ngo bikuveho mu kwizera.

Itangiriro 3 :17-19 havuga ngo : Na Adamu iramubwira iti : « Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti, nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose y’ukubaho uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo u murima. Gututubikana ko mu maso hawe niko kuzaguhesha umutsima, urinde uzasubira mu butaka kuko arimwo wakuwe : uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.

Umubabaro w’ubwoko bwose waje ku muntu, mu buryo bwinshi abagore nibo bafashe ikomeye muri wo, abagore bararengwanywa mu buryo bubi kandi bagafatwa nabi n’abagabo.

Kandi Imana ibwira uwo mugore iti : « Kugwiza uzagwiza cyane umubabaro wawe  ufite inda, uzajya fubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo, nawe azagutwara. » (Itangiriro 3 :16) .

 

Umuntu yataye icyubahiro cy’Imana kubana na Se mu bushuti byuzuye

Urupfu cyangwa gutandukana guturuka ku Mana Data, gutera igikomere muri buri wese muri twe (Itangiriro 3 :23-24)  havuga ngo : « Nicyo cyatumye  Uwiteka amwirukana

Muri ya ngobyi Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yari Muri Edeni rwerekeye Iburasirazuba , ishyiraho imande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Hoseye 4:7 havuga ngo “Uko bakomeje kugwira niko bagwijeho kuncumuraho. Nicyo gituma ubwiza bwabo nzabukoza isoni”

Abaroma 3:23 havuga ngo: “kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana”

 

Umuntu upfa

Itangiriro 2: 17 havuga ngo:  Na Adamu aramubwira ati: “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajya urya ibivamo ugombye kubiruhira.”

Ijambo rikoreshwa kubwo gupfa mu kigiriki risobanura gutandukana. Mu buryo b’umwuka Adamu na Eva batandukanijwe n’Imana kuko umwuka yari yabavuyeho”Adamu na Eva zbarapfa mu buryo bw’umubiri kuko umwuka wabo n’umutima wabo byari byatandukanye n’umubiri bapfa incuro ebyiri.

 

Icyaha cyateye kuvuka kw’iyobokamana ya mbere y’isi

Itangiriro 3:7 havuga ngo: “Amaso yabo bombi arahweza bamenya ko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremera ibicocero.” Ibibabi by’umutini se byari w’iyobokamana se. iyobokamana igerageza guhisha kandi kubona inzira kubw’umutima ngo anezeze Imana irakaye. Igisubizo cy’Imana cyabaye umwana w’Intama w’Imana. Itangiriro 3:21 havuga ngo: “Uwiteka Imana iremera Adamu umugore we imyambaro y’impu irayibambuka” Amaraso yasheshwe y’Umwana w’Intama utunganye.

 

Ibikomere bitera gufata indangamuntu n’intego

Yesaya 61:3 havuga ngo: “Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’Isiyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu n’amavuta yo kunezezwa mu cyimbo cy’ubwirabure n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.”

 

Ibi byanditswe,  byari ibigaragaza raporo y’umurimo uzazano Yesu, bashoboye kurebera ku bwirabure, ubu gutakaza inzozi z’ubugingo bwacu, gukunda bamwe, n’ubuzima bwacu n’ibindi. Ariko na none nizera ko twirabuye nk’imbohe kubwo gutakaza indangamuntu yacu. Turi ubwoko bw’ibyaremwe bishya. Muby’ukuri mu gihe tuzi Imana yaturemye iyo ariyo igihe tuzatangira kubaho imibereho yacu mu nzira zishimisha Imana. Tuzabona ibitanga by’ubuntu bya Kristo ubaha ubugingo bwe kuri twe.

 

Ibikomere by’icyaha cyawe

Ibikomere biva ku kubiba no gusarura

Tuzinjira mu musaruro wo guca imanza, ibyifuzo, amakamba y’umutima mu bice bya nyuma. Ibi bitatu tuzarebaho bifite imbaraga cyane bitera ibikomere by’imbere mu mibereho y’umuntu. Tugomba kumenya ko icyo aricyo cyose tubira, aricyo tuzasarura. Icyo dusarura  guterwa n’icyaha cyacu kubera ko icyaha gitera igikomere cy’imbere mu mutima. Ibyo bikubiyemo buri kintu mu mibereho, ibintu byinshi byihishemo. Subira mu buzima bwawe bwa buri munsi bw’ibanze bw’icyo uri kubiba. Niba tubibira ubugingo bwacu ibintu bibi, tuzasarura ibisa n’ibibi, bitera bigomba gukizwamu kubaho kwawe bwite biri ibyo bihujwe n’ibyo uhabwa. Uburyo bwiza bwo kubaho imibereho ni ukwiringira ko ikintu cyose ukora gishingiye ku rugendo nk’uko bisobanurwa na Yesu.

 

Imana yashyizeho iyi si ngo ibyare habayeho kubiba no gusarura

Itangiriro 8:22 havuga ngo: “Isi ikiriho, ibiba n’isarura, imbeho n’ubushyuhe, impeshyi, urugaryi amanywa n’ijoro ntibizashyira.”

 

Luka 6:38 havuga ngo “Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye rucugushije rusesekaye nirwo muzagererwa, kuko urugero mugereramo arirwo namwe muzagererwamo,”

2Abakorinto 9:6 habuga ngo: “Ariko ndavuga ibi ngo” ububa nke azasarura bike, naho ubiba bwinshi azasarura byinshi.”

 

Kwigomeka biza mu butware bw’ikintu cyose gutera ibikomere

Imigani 17:11 havuga ngo “umuntu mubi ashaka ubugome gusa nibyo bizamuzanira intumwa y’inkazi”

Abaheburayo 3:15 havuga ngo: Nkuko bivugwa ngo “uyu munsi nimwunva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

Yesu yakoze ingingo nkuro yo kwigisha ibijyanye no kubaha abatware binyuranya no kwigomeka

Bamwe bo mu isezerano rya kera mu Kubara 12, igihe Miliyamu na Arono bivovoteraga Mose. “Nuko ni iki cyatumye kunegura umugaragu wanjye Mose?’’ Bikongereza uburakari bw’Uwiteka aragenda, cya gicu kiva hejuru y’ihema ryera kiragenda , Miliyamu asera ibihembe byera nk’urubura, Aroni ahindukirira Miliyamu, abona asheshe ibihembe (Kubara 12:8b-10. igihano cyari gikaze).

Na none mu Kubara 16 hatubwira ibyo kwigomeka kwa Koran a Datani, Abiamu n’abakuru 205(bari abagabo bazwi) nbigomeka kuri Mose. Isi irasama irabamira ari bazima, bi n’ibyo bari batunze.

Iyo tunyuranyije n’ubwami bw’Imana byaba mu buryo bufututse cyangwa budafututse kubo bahaye ubutware, tuba tuzana umuvumo wo kwigomeka mu mibereho yacu n’imibereho y’ibyo dutunze. Ababyeyi banjye bacaga bugufi, bumvira  bakorera Imana bizera Imana. Bari abimukira bahaga agaciri abatuye Amerika buri munsi mu mibereho yabo.

Ntibagiraga amagambo ajomba yo kwigomeka mu mitima yabo. Nyamara nigometse ndi umwana w’ingimbi ntaracungurwa, mfite munsi y’imyaka 20 kugeza kuri 39. kuki yari impano nagabanye ituruka ku umwe basogokuru banjye. Uko biri kose muri basogokuru ntibagenderaga mu nzira z’Imana, ariko yari umwe mu batangiye Itorero w’umunyampuwe. Muri iyo minsi nk’uko yitegura kujya mu ijuru, yavuze  ko abonye Malayika Gaburiyeli aje kumutwara. Imana ntiyabanezerewe bose babibye guca imanza.

Birasa nk’aho ari Yobu wabunganiye arinda ibyabo bagezeho. Inshuti za Yobu zari zifite ukuri kw’igice muri uko zabagaho rwose zashoboye kuvuga uko zibyumva nk’uko zabyize ubu bwoko bwatekerezaga kuzuye kubura intego ya mbere y’Imana kubw’imibereho. Dufite isoko nziza kuri Yobu. Urugero rwiza rwa Yobu ruboneka ku rubuga rwa Internet http://www.isobbible.org/job/job-book-2.htm.

 

Igisubizo

Nizera ko ibyanditwe biduha igisubizo kubw’icyaha kiva mu ngingo nyinshi zitandukanye tubona, impaka ziri mu Baroma ibice 7n’ibice 8 zituruka mu ngongo imwe y’ingenzi tubona. Imwe mu zindi nkunda ishimangirwa muri Yohana 1:7, icyo ivuga: “Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko nayo irimu mucyo, tuba dufatanyije ubwacu kandi amaraso ya Yesu umwana wayo atwezaho ibyaha byose”

Nk’uko nanditse mu ntangiriro y’iki gice ni ngombwa” kuguma mu mucyo” ‘ dukomeza kwikorera umusaraba wacu. Iyo dukoze ibyo tuba dufashe  inzira y’umucyo maze maze icyaha kikagwa. Ntidushimishwa n’inzira y’ibyaha twifuza cyane cyane umucyo. Nk’uko muri 1Yohana 1 tuba dufatanyije ubwacu. Ibyo ntibivuga gufatanya n’Imana biganisha ku mwuka wera , nyamara n’abandi bizera bafite imirasire y’umucyo, sinshobora gusobanura iby’imibereho yanjye ariko iyo tugendeye mu mucyo  turahinduka.

 

Mu Baroma ibice 7  havuga ngo : “Paulo intumwa yumvise afite ubwoba bwo gucibwa imanza z’ibyaha bye bwite, aribyo “gucirwaho iteka” gucirwaho iteka bias no gucirwaho imanza mu rukiko rukuru rusumba izindi ruca imanza z’ibicumuro, nta rundi rukiko kuri uru wabona. Nyuma abaza ikibazo mu Baroma! 7:24 “Yemwe mbonye ishyano. Ninde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Umubiri upfa ni uburyo buteye ubwoba bwo gicira abakiranirwa  igihano cy’urupfu bagakomeza kubaho kugeza igihe bazafatirwa n’uburwayi bukabica bagize umubabaro w’igihe kirekire.

Njyewe ubwanjye nzi umuntu wabohowe neza, bivuye ku cyaha kimwe cy’inyongera  kuri byinshi byari bizwi kuri we, ni icyaha cyo kureba amashusho agaragaza ingeso z’ubusambanyi burengeje urugero (pornograph). Igihe yagikoraga nk’umukristo mushya muby’agakiza ibyo ntibyanejeje Imana, yarihuse arihana afata umwanzuro wo kubizana mu mucyo, afite umudendezo yumvise ari byiza cyane kuri we, none ahubwo yongera ijambo ry’Imana muru we, ibi byabaye ingurane arakura mu Mana.

Gira imyimvire yo kubaha Imana bitari ibyaha  ukora byo mu Bantu gusa, ahubwo ni nk’ibyo udashaka nko kugira Yesu Umwami n’umutegeka w’ubugingo bwawe. Ihane kubwo kwikunda no kwigwizaho ibintu by’umubiri wawe. Ihane kwishyira hejuru no kumva ko uri hejuru y’ijambo ry’Imana. Emera Imana iguhinduremo ishusho ya Yesu, ishusho y’urukundo.

 

Ahasigaye kanguka!

<top>