freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya7

Guca imanza n’indahiro

Inzira zo kuguma mu bubata

Muri Yohana 8:3-16 hari inkuru y’umugore wafashwe asambana bamuzana imbere ya Yesu ngo amucire urubanza, iyo usomye inkuru ubona ko Abafarisayo bashakaga ica ry’Imana nyamara Yesu yatanze umucyo we. “Yesu arunamuka aramubaza ati: wamugore we, babandibakurega bari he? Ntawaguciriyeho iteka? Ati ntawe Databuja, Yesu aramubwira ati: Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha”

Yesu ntiyazanywe no gutanga itegeko rishya yazanywe no kuzana inzira nshya zose zitwa “ukugendera mu mucyo” cyangwa “ukugendera mu mwuka” itegeko rirusha ayandi icyo rishobora gukora ni ukuduciraho iteka z’ibyaha, ariko ntirishobora kugikuraho. Umucyo utwezaho ibyaha byose. Umucyo uduhishurira amaraso ya Yesu yatwogeje ibyaha byacu.

1 Yohana 1:7 havuga ngo: “Ariko rero iyo tugendee mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu umwana wayo atwezaho ibyaha byose.”

Mu gice giheruka cy’iki gitabo tuzibanda ku gitekerezo cyo kugendera mu mucyo no kugendera mu mwuka rumwe mu mfunguzo ni “Ugukurukira Yesu” uyu mugore yise Yesu Databuja, ibyo byari ibyo yiyemeje byo kumukurikira.

Niba icyazanye Yesu mu isi ari ugutera umwete abantu bagenda mu mucyo, binyiranye no gucirwa urubanza,ibyo natwe byaba ibyo tugenderaho mu rugendo.

Guca urubanza ni iki? Hari urubanza rubi n’urubanza ruboneye?

Ijambo ry’isezerano rishya rikoreshwa kubwo guca urubanza risobanura gucirwaho iteka bwanyuma cyangwa gucirwaho iteka ryose nk’urubanza rwabera mu rukiko bwa nyuma. Gusa Imana izi ko abantu bazagira iherezo. Imana niyo ishobora guca urubanza, Bimwe na bimwe mu byaha by’ubugome byaranakijijwe biherwa imbabazi n’Imana, imbabazi zinesha urubanza, tugomba kwitondera.

Tugomba kwitondera kudacira abantu urubanza rwa nyuma. Nubwo waba ufite imyumvire ijyanye n’undi muntu, ntukajye ubivuga, ubiture Imana usabe ikurinde gucira uwo muntu urubanza. Ba umwizerwa ki Mana kubirebana n’imyuvire yawe. Izagufasha gukora ibi.

Abaroma 14:10 havuga ngo: “Ariko ni ki gituma ucira mwene so urubanza? Kandi nawe ni ki gituma uhinyura mwene so? Twese tuzahagarara munsi  y’intebe y’imanza y’Imana.”

Yakobo 4:11-15 havuga ngo: “Bene data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi niyo aba aciriye urubanza. Ariko mucira amategeko urubanza ntuba uyasohoje ahubwo uba ubaye umucamanza. Utegeka ugaca imanza, ni imwe yonyine ariyo ibasha ikanarimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza? Nimwumve abavuga muti: “ Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu Mudugudu w’inaka w’inaka tumareyo umwaka, dutinde tubone indamu, nyamara mutazi ibizaba ijo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihugu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatumuka. Ahubwo ibyo mwari mukwiye kuvuga ni ibi, ngo:”Umwami Imana nibishata kuzarama  kandi tuzakora dutya na dutya.”

Matayo 7:1-4 havuga ngo: “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirirwa, kduko urubanza muca mutazarucirirwa namwe, urugero mugerereramo abandi arirwo muzagerererwamo namwe.

Ni iki gituma mubona cagatotsi karimu ijisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu ijisho rawe? Cyangwa Wabasha kubwira mwene so uti: Henga ngutokore agatotsi mu ijisho ryawe, kandi  ugifite umugogo mu ijisho ryawe?” agatotsi urimo kuvugwaho ni ugucira urubanza mu ijisho rya mugenzi wawe ahari ni ikosa rye cyangwa icyaha cye.

Nyamara Yesu yavuze ko kureba kuri icyo cyaha cyane. Ni ikihe agatotsi k’icyaha  cya mugenzi wawe cyangwa umugogo wo guca imanza kwawe? Ndasaba n’inshuti akaba n’uwamfashije kwandika iki gitabo Michael aho agira ati: “Guca urubanza biasa no kujugunya agapira ka ping pong ukakabona kakugarukiye, kakakwitura gasa n’akantu gakinwa”

Guca omanza bikoreshejwe mu buryo bubiri ikintu kibi cyane nk’uko iki gice gikomeza kugenda kibisobanura neza. Hari amabwiriza agenga ibiba n’isarura byaba bibi niba dufashe guca imanza mu biganza byacu. Ndashaka gusobanura ijambo guca imanza bitwurutse mu rwego rwa Bibiliya. Igihe dushatse kwitondera cyane n’ibijyane  no guca imanza nabi, dukeneye cyane ukuri kwa Bibiliya kugira ngo turinde abantu n’ibyo bifuza bibi.

Urubanza ruboneye

Yesu yaravuze ati: “Mwe guca imanza kubigaragara gusa, ahubwo muce imanza z’ukuri.” (Yohana 7:24). Yesu yavuze guca imanza, ariko kubikora mu buryo butunganye. Urubanza rw’ikintu gitunganye gusa gishobora gusobanura kuri njye gusa urubanza rw’ukuri nk’uko Yesu aba.

Urubanza rutabera.

Imanza zose zashize Yesu kandi Yesu ni ijambo ry’Imana “kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye umwanya ngo abe ariwe uca amateka yose” (Yohana 5:22). Mu buryo bw’imbonekarimwe Yesu yanengaga ibintu.Bmwe mu marengayobera yariho ni igihe yavuze ku mikorere  y’Abafarisayo ko ibyo bavuga  ataribyo bakora.

Yesu aca urubanza ate?

Aca urubanza ashingiye ku ijambo ry’Imana. Yafashe igihano n’urubanza kubw’ubw’icyaha cya buri wese. Urwo ni urubanza rwe kubw’abantu. Bizakomeza kuba urubanza rwe kubw’urubanza rwe kubwabo. Kubwabo kugeza ku rupfu rwabo, nyuma bazacirirwa urubanza mu buryo bwose bamwemera nk’igitambo cyabo.

Nyamara, Yesu aca urubanza kandi aciraho iteka abadayimoni na satani ubwe nk’uko biri mu gitabo cy’Ibyahishuwe muri Yohana, na none nk’uko yauze mu butumwa bwizaza, atandukanya buri gihe umuntu, satani n’abadayimoni.

Urubanza ku mubiri no ku isi y’abadayimoni

Imbuto zishobora cyangwa ntizibe umurimo w’abadayimoni. Tuziko abadayimoni badashobora kugira icyo batwara umwana w’Imana cyakora bamuhatira kuba mu nzego zitandukanye mu myifatire yabo.

Icyo wabonye cyangwa babayemo mu wundi muntu ntashobora kuba umudayimoni ahubwo byaba kamere ishaje y’umubiri. Urubanza ni uruhe kuri  ibyo? Ni kimwe mu rubanza rwa Yesu. Atura ijambo ry’Imana kubw’aba Bantu, nk’urugero, “nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara sinjye uriho, ahubwo ni Kristo uru muri njye.

Ibyo nkora Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.” (Abagalatiya 2:20) ita ibyo bintu ko bitaba na none nk’uko byari bimeze, Abaroma 4:17, vuga ijambo ry’Imana hejuru y’uwo byabayeho kubw’Intsinzi no kurwanya abadayimoni n’umubiri kubwo kurimbura kwabyo. Urubanza rutunganye rugirira imbabazi kubw’umunyabyaha , batura ibyaha byawe kuri Yesu no ku gihe kimwe, vuga ijambo ry’urubanza rirwanya umudayimoni ukora n’umubiri. Ubwo bwoko bw’urubanza ruzaza rutandukanya umuntu n’imirimo y’abadayimoni na kamere y’umubiri (Yohana 5:16) havuga ngo: “Umuntu nabona mwene se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hari icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira”

Nitunenga mu buryo bugaya undi n’ubwo twaba twerekeza ku mirimo idakwiriye ku wundi muntu, urubanza rwacu, urubanza rutunganye ni ukwatura ukuri hejuru yabo. Ni ukwatura ko Krsisto ari Umwana w’Intama ko yikoreye ibyaha byabo. Guca urubanza ruboneye biasa  n’imbabazi. Ni ugushyira icyaha cy’undi muntu kuri Yesu ukizera ko Yesu azacungura uwo muntu, ubifashijwemo n’ubuhamya byawe no guca urubanza rutunganye.

Inyungo zo guca urubanza mu buryo buboneye.

Yesaya 58:6,9,11 havuga ngo: “Ahubwo kwiyiriza ubusa ushima nibwo mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa, mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.”, “Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati: Ndi hano “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi” Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo  bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe, uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko y’amazi idakama.

Urubanza si

Kumenya gutandukanya imyuka nk’uko bisobanurwa ngo neza muri 1 Abakorinto 12:10 kuw’impano zitangwa n’umwuka wera kubw’intego z’umurimo w’Imana. Imana ishobora kuguha nk’uko yampaye, kimwe na za miliyono z’abantu mu bihe byashyize, uguhishurirwa kudasanzwe, byaba mu ijambo ry’Imana cyangwa se mu mwuka wawe, ko hari ubwoko runaka bw’umwuka cyangwa abadayimoni bari gukorera mu muntu cyangwa mu gihe iki n’iki. Uku si uguca urubanza ni ukumva Imana mu buryo bworoshye kubw’ubwenge.

Byaba na none guhishurirwa bikozwe n’ijambo ry’ubwenge ryo kumenya ikintu runaka cyerekeranye n’ubugingo bw’uriya muntu. Intego zaryo buri gihe ni ukumva uko ibintu bimeze  cyangwa kugufasha kuba imbibe mu mibereho yawe.

Imanza zimwe na zimwe zishobora gutangira habayeho kubitekerezaho.

Urugero Imana ishobora guha umuntu runaka kumenya gutandukanya kuvuga ukuri mu mibereho y’undi muntu, nyamara aho kugira ngo abe umuntu wubaha bagahuza umwuka wo gutandukanya ubwoba n’igitekerezo cyabo kidashimishije kandi kikongera kigahindukira mu rubanza.

Bw’uko Imana ivuga ibyiza , bigahindukira mu kibi.

Gutandukanya ibintu kubyara, guciraho iteka, icyo ni cyiza , ariko urubanza rubyara guciraho iteka. Imanza rimwe na rimwe zishyingira ku bwoba. Hari itandukaniro z’imanza z’abagendera mmu nzira z’Imana n’imanza z’abatagendera mu nzira z’Imana. Nzi abantu bafite impano yo kumenya gutandukanya imyaka, ntibabikora kubwo gutekereza. Itonde  cyane igihe ucira undi urubanza, rimwe na rimwe dushobora gucira nabi abandi urubanza. Nkuko twabikora nkatwe ubwacu nko ku rwego rwo gucira abandi imanza.

Abaroma 2:1 havuga ngo: “Nicyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira abandi urubanza uba witsindishirije. Kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora.”

2. Guhishura imbuto mbi mu bandi

Guhishura ni ukumenya mu buryo bworoshye ikintu kiri mu bandi Bantu bitewe n’uburambe. Urugero niba warabonye igishushanyo cy’igiceri abanyabugeni baboneraho amafaranga aturutse muri Minisiteri mu buryo runaka, ntiwashaka kubyinjiramo. Nyamara urwo si urubanza, ibyo ni ibintu umenya neza imbuto zabo, ukigumira aho.

Nk’urugero imyuka ya Yezebeli ubu ikora mu Bantu bakoresha nabi ubutware bakaba n’ibikoresho

Nabonye ibi mu buryo bwuzuye. Iyo mbibonye ndabihishurirwa, maze nkumva hari icyitonderwa cyabyo. Ibi si urubanza kuko ndimo kumva Imana, nkategereza gukora cyangwa kudakorera mu kubaha kw’ibyo ivuga. Niba Imana itarahishuye uyu mwuka kuri njye igihe kimwe mu  mibereho yanjye nziko ubugingo bwanjye bwaba bwararabye. Yampaye agakiza kubwo kuntoranya no kuntarura. Kuntarura no kuntoranya by’ubu buryo muby’ukuri reka menye uko nasenga n’uko nakubaka imbibe kubwo umuryango wanjye nanjye ubwanjye.

Guca urubanza kwanjye kuri iki: Ni ukwatura ko Yesu ari umwana w’Intama ko yikoreye ibyaha by’iriya muntu Matayo 7:15-23 havuga  ngo: “Mwirinde abahanuzi z’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko ari amasega aryana . Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imbuto ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza, kizacibwa, kizajugunywa mu muriro. Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo. Umuntu wese umbwira ngo Mwami Mwami, siwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, cyeretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuru uwo munsi bati: “Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza mu izina ryawe> nibwo nzaberurira nti: “Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.

Abaroma 16:17-20 havuga ngo: “Ariko bene data ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyuranye n’ibyo mwize, mubazibukire kuko abameze batyo batari imbata z’Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz’inda zabo, kandi imitima y’abatagiara.

 

Umuriganya bayohesha amagambo meza n’uibyo kubanezeza igitumye mbabwira ntyo ni ukumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Nicyo gitumye mbashimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge  mu byiza, mukaba abaswa mu bibi. Imana nyir’amahoro izamenagura satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wavcu bubane namwe. »

Nyamara n’uku  tutamenya gutandukanya imyaka no kumenya ibihishwe, nubwo utakwamamaza ibyo wahishuriwe, wabikorera kurinda abantu bagukikije. Iyo ukora ikintu kiba ubona abantu batangira kujya impaka baganira, bashobora zkujya mu bibi byo kujya  kuba umucamanza mu myumvire iteye ikibazo ku ijambo. Waba ucumuye iyo uzakuza unavuga nabi.Imana ituzigamira urdubanza ubwayo none muri kwiba Imana umwanya wayo. Ibyo ni bibi cyane ubwo hari ushyiraho amategeko kandi akaba n’umucamanza, uwo niwe wenyine ushobora kwica cyangwa gukiza. Kristo yahamagariwe guca urubanza kuko abifitiye ubushobozi. Niwe wenyine ufite uburyo bwo kubikoramo, niwe wenyime utabera.

Gira ibyiringiro ko ushyiara imyumvire yawe ku gicaniro maze usabe Imana ikwereke umuzi usharira wazagira mu bihe biri imbere kzu bandi cyangwa wowe ubwawe wazatera urubanza rwo kubaho nabi byashobora dudatyazwa nk’igenzura ry’imbuto. Nkorera hejuru y’ibyo nizera ku bwanjye no kudacira abandi urubanza kuby’iygo myizerere. Niba nizera ko nangwa nyuma rero nzanagwa.Nzigisha abantu uko nakwifata bishingiye ku rubanza nagize. Ni ubuhanuzi bwiyuzuza bukorama imbaraga z’amategeko ko tuzasarura ibyo twabibye.

Ingero z’imanza ziteye ubwoba n’imanza zidakwiriye.

Inshuti eshatu kuri enye zatekereje ko zizi impamvu z’ibyago n’imibabaro ya Yobo. Bambwira ko impamvu ababazwa atyo arin uko yakoze ibyaha  mu mibereho ye. Umwe gusa Elimu, avuga ukuri kuri Yobu nuko yari asizwe amavuta y’umwuka wera. Imana ivuga kuri izi nshuti ze muri Yobo 42 :7 ahavuga ngo : « Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi ati : « uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri kujko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. »

Icyitondrwa izi nshuti eshatu za Yobu zageragezaga kumufasha zimwumvisha uburyo ari umunyabyaha, nyamara Imana yarabarakariye kuko batahagarariye Imana kandi bagacira Yobu urubanza. Yobu 32 :3 bavuga bati : ‘Kandi arakarira  na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu. »

mu by’ukuri ntitumenya kwishyira hejuru kuri muwundi muntu. Twamenya 98% ariko burya Imana yonyine imenya  buri kintu  kiri mu mutima w’umnti. Nzi abantu bake bacira abandi imanza kandi bakumva igitekerezo niba gutandukanya kw’abashakanye ari Ibyanditswe cyangwa bitanditswe, cyangwa se ikinti icyo ari cyo cyose kubirebana n’amategeko abigenga. Bafata urugero ku Bafarisayo. Twahamije abantu benshi gutandukana n’abo bashakanye mu mibereho yabo cyangwa mu mibereho y’abana babo.

 

Ibyifuzo

Ibyifuzo biba ku manza tujuririra abandi ibyitugirira buri gihe bikurikiza guca imanza guca imanza bishwanyaguza abandi naho icyifuzo kikanyubaka. Urubanza ruravuga ruti bitegereze naho icyifuzo kikavuga kiti bite byanjye ? Tugira ibyifuzo ngo bidufashe kwiyubaka kwiyumvisha neza. Icyifuzo gihora muri kamere nti kiri mu kwigenzura igihe twagize. Urugero niba waraciriye so urubanza rwo kumunenga, wagombye kugira icyifuzo ko utazongera  kubikora.

Nyamara kubera ko  ibyo tubiba aribyo dusarura turangiza tunenga . Rimwe na rimwe bifata imyaka myinshi ngo byikore  mu mibereho yacu nyuma bigakomera kugeza aho duciriyemo kabiri tukanga ibyifuzo mu izina rya Yesu. byinshi mu myifatire yacu bifite imizi mu byifuzo byacu tugira iyo ducira abandi urubanza.

Iyo duhagaritse gucira abandi urubanza ntibivuga ko ibyo abandi bakoze bitunganye, biratubohora imigozi yari iduhambiriye kuri bo bitewe no guca imanza kwacu n’ibyifuzo byo mu mutwe. Imanza zangiza ibyifuzo bitari byiza tubigira ku babyeyi bacu.

Gutegekwa kwa kaabiri 5 :16 havuga ngo : « Wqubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana  yawe iguha, uboneremo ibyiza. » Guha umutima  icyubahiro bivuga kubaha, bisobanura gukunda, gukundwakaza no kubabarira. Rimwe na rimwe baradukomerekeje nyamara Imana itubwira kugerageza kwihanganira mu mitima.

Niba ducdira ababyeyi bacu urubanza dufite umutima mubi tuba tutabahaye icyubahiro. Iteka ryo kuyoboka Imana rizagira ingaruka n’imibereho ntizaba myiza kuri twe. Tunyuranya n’iki cyose ducira urubanza, twunganira buri  rwego  twishyizeho kandi twuzuza buri cyifuzo dufite nk’igisubizo tuba intungane zuzuye kandi dukeneye gukora neza. Kandi dukeneye neza cyanga dusana buri kintu ducira urubanza : Twangiza buri ntera twubatse kandi ducamo buri cyifuzo dufite nk’igisubizo tukiciraho iteka maze tugakorwa n’isoni. Matayo 5 :33-37 havuga ngo : « Ntukarahire ibinyoma ahubwo, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo warahiriye. » Ariko njyewe ndababwira kutarahira rwose , naho byaba  ijuru kuko ariryo ntebe y’Imana, cyangwa isi kuko ariyo  birenge ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa Yerusalemu kuko ari irembo ry’Umwami ukomeye.

Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze. Ahubwo ijambo ryanyu ribe, yee, yee, oya, oya, ibirenge ibyo bituruka ku mubi. Abandi nabi. Kuba byiza kuri « aba bacamanza » gukora ibyo batekereza abandi babi.  Byari kuba byiza kuri « aba bacamanz » gufata ibyobatekereza bakabishyira Imana bazkava mu guca imanza kwayo, guca imanza kwacu,iyo kutaje nko guhishurirwa kuva ku Mana , gutwikirwa no kwishyira hejuru kwacu bwite kwa kimuntu, twe duca imanza buri gihe dukurikije impamvu zacu bwite, Abaroma 2 :1. urubanza rwaba mu murima w’umuntu umwe, nyamara iyo amagambo avugwa ni menshi kandi akomeye.

Urundi rugero rw’urubanza rubi ni uburyo Mose yakuye amazi mu gitare mu Kubara 20 :10 y’icyo gitare, Mose arabwita ati : « Nimwumve mwabagome mwe, muri iki gitare twabakuriramo amazi ? » Imana yashakaga guha abantu amazi kubwo imbabazai  zabo maze ibwira Mose iti ; kudakubita igitare Mose anyuranya n’igitekerezo Imana yari yashyizeho. Kubera iki kintu cyatumye Mose atinjira mu gihugu cy’amasezerano. Mbega uko biremeye !!

Ibibi by’urubanza bidatunganye

Twahamagariwe kwera, kwera bizana ubuhamya ku rukiko. Kwera si umucamanza. Ubuhamya bwacu ku muvandimwe wacu nibyo Yesu afata nk’urubanza rw’ibyaha byabo. None byaba byinshi twahinda umushyitsi. Tugerageza kumenya ukuri ko ibyaha bikorera mu bugingo bwabo,  nyamara twakicira urubanza ubwacu ntitwashyirwa mu rubanza.

Urugero, Niba ubona mugenzi wawe afite umwanya uteye ibibazo biroroshye « guca urubanza ni ukuvuga » : Ahari uyu mwana zira ababyeyi babi batamwitayeho nicyo gituma asesagura.

Ibyo byakoroha cyane kukagarukiraho bikaba umuvaumo ku mwana ni imbuto yo gukiranuka, ni umugisha , twigishwa n’imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba nibo azasarura (Abagalatiya 6 :7).

Twifuza gukora nabi nk’uruhande rw’imbabazi nko kutagira ubugome nk’inuma no ku gihe gisa nk’iki tukaba abanyabwenge nk’inzoka kugira ngo satani atadufatira mu byo twifuza. Iyo uca urubanza mu buryo buboneye, itegeko ryo kubiba no gusarura rizazana urubanza ruboneke rugaruke kuri wowe nk’ingororano.

Iby’inkuru imwe nabwiwe n’inshuti yanjye

Hari umusore wakundaga guseka kandi akitotombera abantu banini cyane.akbataho umwanya munini, maze ashyira ikibazo cy’abantu banini ariko nyuma nawe yaje kuba munini muri ubwo buryo ndetse ararenga.

Nahamije ubwanjye mu rusengero ko abantu bacirwa imanza n’iteka ku bantu batandukaanye n’abagore babo. Ntibigira igitekerezo niba gutandukana kw’abashakanye ari ibyanditswe cyawa bitanditswe, cyangwa se ikinti icyo ari cyo cyose ku birebana n’amategeko abigenga  

Iyo umuntu atanze icyifuzo akiringira imbaraga ze ibi bwite zo kucyuzuza. Ibi bizama umuvumo Yeremiya 17 :5 havuga ngo : « Uku niko Uwiteka avuga ati : Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishimira amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka ».

Niba uhaye Imana icyufuzo ugerageza gutanga inyishyu kubw’ubuntu bw’Imana, butagurwa, cyangwa niba uvuze ngo uzakora ikintu runaka buri munsi uzazitirwa n’icyo kifuzo. Ibyo ni ukubera ko mu ngaruka z’icyifuzo ari urubanza kandi bikaba n’intego y’amategeko yo kubiba no gusarura.

Mu gihe Abakolisayi 2 :20-23 hibanda cyane cyane ku mirimo y’itotero y’umubiri na none hakaduha urugero rw’agahato ko kwizerera mu mubiri, bikubiyemo ibyifuzo.

Abakolisayi 2 :20-23

20 Nuko niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi , ni iki gitumuma mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nk’aho mukiri ab’isi, 21 (ngo  « ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho » , 22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe mugakurikiza amategeko by’anbantu ?

23 Ni koko ibyo bisa n’aho ari iby’uby’ubwenge  kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga , bigire nk’abicisha bugufi, bigomwe iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira byo kurwanya irari rzy’umubiri.

Ni gute wiyemeza bitabanje kuba icyifuzo ?

Ibyifuzo byo kubaka ingo n’ibindi bihabwa umurongo n’Imana ni byiza kandi bituma abantu babaho neza kandi bidusunikira ubuntu by’Imana no mu mbaraga bitari ubushobozi  bwacu bwite.

Igisubizo cyo cyaha cyo  guca imanza

Kumenya utekereze ku mwuka wera kandi umusabe agahishurire imanza mbi wagira , cyangwa wageragezwa na zo. Saba imbabazi kandi ubyihane. Kora bimwe mu byifuzo wagize mu bihe byashyize. Gira gukanguka mu bitekerezo no kubw’umutima wo kwihutira guca imanza.

Ibyavuye mu gitabo Inner Hearing cyanditswe na Dunklin.

Nyamara imanza tubibira abandi, tuzazibona zivuye ku bandi. Menya iki twifuze kubiba urukundo n’imbabazi aho tujya hose, tumenye ko tuzabona imbabazi n’urukundo bitugarukira. Uko byamera kose ni ukubundikirwa mu mutima waci bikorwa mu bihe turimo.

Nyamara twerekeza imitima yacu ku bandi ni ukuzanwa kw’imitima   yabo ikongera ikatugarukira. Kubw’iyi mpamvu, tugomba kurinda imitima yacu yibijwe mu rukundo rw’Imana. « Ni inde uzarega intore z’Imana ?  Ni Imana kandi ariyo izitsindishiriza ? (Abaroma 8 :33).

Ibyavuye mu nyigisho za buri munsi, umusaraba wa Kristo ( Crof of Christ) taliki ya 22 kamena

Ukudahindura amategeko y’urubanza.  « Kuko urubanza muca arirwo namwe muzacirirwa namwe, urugero mugeramo  ni arirwo namwe muzagererwamo namwe » (Matayo 7 :2).

Ibi byanditswe si imburamumaro, ahubwo ni itegeko ry’iteka ryose twahawe n’Imana.

Urubanza utanga urwo ari rwo rwose utanga ruzaba inzira uzarucirwamo. Hari itandukaniro hagati yo guhora no kwihorera no guhabwa igihano kubw’icyaha wakorewe. Yesu yavuze ko ishingiro ry’imibereho ye ari uguhora urugero mugereramo abandi namwe nirwo muzagererwamo namwe. Niba mwaragiriye nabi abandi  mwibuke ko namwe ariko kebo muzagererwamo, uburyo ugenza niko nawe uzagenzwa. Iri tegeko rikora rihereye ku ntebe y’ubwami bw’imana kugeza kuri twe (Reba Zaburi 18 :25-25. abaroma 2 :1 nicyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu ucdira abandi urubanza.

Ubwo ucira abandi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. Imana ntireba gusa icyakozwe ubwacyo, ahubwo ireba n’ubushobozi bwo kucyiyemeza, ikakireba yitegereza imitima yacu. Ni umunyabwenge utangirira kuri ubu buryo bwo gucamo kabiri urubanza n’ikirego ku munsi w’urubanza twagiranye n’ababyeyi bacu. Ibi byakoze ku mibereho yacu kuruta izindi manza zose twagize.

Senga kandi wemerere umwuka wera atwereke imanza n’ibyifuzo  bibi  twagize ku babyeyi bacu. Nyuma usubiremo aya masengesho amenagura ibibaraga byatugizeho mu mibereho yacu.

Amasengesho amenagura guca imanza ;

Naciriyeurubanza……………..kubwa…………

Namenaguye uko guca imanza mu izina rya Yesu. Ngize icyifuzo ……………… ndabyanze.

<top>