freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 8

Amapfundo y’umutima

Amapfundo y’umutima abaho, iyo abantu babiri cyangwa benshi bashyizwe hamwe amakamba y’umutima ashobora kuba meza cyangwa mabi, yaba abera cyangwa atabera abera. Imana yahamije amapfundo y’umutima mu guhuriza hamwe kw’abana n’ababyeyi, abagabo n’abagore, inshuti, abakristo, ku bakristo.

Amapfundo y’umutima yahamijwe n’Imana ishushanya ugushyirwa hamwe kw’abantu birangwa   n’urukundo rwitwa Agape. Amapfundo y’umutima asobanura kuzana ikiraro cy’urukundo rwa Agape, aribyo Imana yari yateganyirije kubwo ibyiza, umwanzi atuma abantu bakora ibinyuranye n’iby’Imana ishaka. Amapfundo y’umutima mubi ni ikiraro kizana ibibi mu mibereho yacu.

 

Hari intera zitandukanye z’amakamba y’umutima. Afite imbaraga ni imibonano mpuzabitsina , kubaka ingo, n’amakamba y’umutima w’umuryango bituma biri gice gihura n’imivumo n’imigisha y’ibindi bice. Urugero niba umuhungu ufite imyaka 16 akorana imibonano mpuzabitsina n’indaya, ni ukuvuga ko  uwo muhungu aguweho n’ishyano ry’imivumo yose itari iy’iyo ndaya gusa, ahubwo n’iy’abandi bagabo bose bakoranye nawe imibonano mpuzabitsina. Indaya n’uwo musore baboshwe n’ibihumbi na za miliyoni z’abandi Bantu bafite ya mivumo ndetse n’iyabo bwite.

Amapfundo y’umutima meza asobanurwa gushingwa, icya mbere kwerekeza mu busabane bw’abana n’ababyeyi, nk’umwana ufite ubuzima bwiza aca akenge, ashobora gushyiraho amapfundo y’umutima yo kugira ubuzima bwiza agendana n’inshuti zigira aho zigarukira.

Nyuma akazashyiraho amapfundo y’umutima w’inshuti ye magara, biganisha ku rugo. Nyuma y’iyi abashakanye bashobora gushyiraho amapfundo y’umutima bombi n’abandi bakristo.

Amapfundo y’umutima yo kubaka ingo

Abefeso 5:31 havuga ngo : “Nicyo cgituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore  we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe” umugore n’umugabo baba bahambiriwe hamwe n’urukundo. Matayo 19:6 havuga ngo: “Bituma batakiri babiri, uhubwo babaye umubiri umwe, umuntu ntakagitandukanye.

Igitekerezo cyo gushyingirwa ni kimwe Imana ihuza umugabo n’umugore. Niba Imana yarahuje umugabo n’umugore, bitari uko biri ubu, hakabaho gutandukana, nyuma umubabaro mwinshi, inahambuka. Nubwo mu ruhande rwo gutandukana aho Imana iba itahije abo bantu babiri, amapfundo y’umutima ashyirwaho abomba gucibwamo kabiri.

Mu rundi ruhande ibikomere byo kwangwa no kwikunda birasa neza.

Amapfundo y’umutima ku babyeyi n’abana

Igihe ipfundo ry’umutima ritashyizweho hagati y’ababyeyi n’umwana, umwana asa n’uzamara igihe cye gisigaye cy’imibereho ye agerageza kwihuza n’ipfundo ry’umutima yabuze. Mu bushakashatsi bugikomeza, umwana aba atishoboye ashyiraho amapfundo y’umutima atashyiriweho, byinshi muri byo ni bibi.

Umuryango wa Yozefu uje mu Egiputa gushaka ibyo kurya bitewe n’inzara yo mu gihugu. Ibi byabaye igihe yozefu yari umutware wa Egiputa. Asuhuza abavandimwe ariko ahisha uwo ariwe. Umugambi we wari uwo gukina umutwe ashyira igikombe cye cy’agaciro gikozwe muri zahabu mu mutwaro wa Benyamini kugira ngo bamutekereze nk’umujura, ibyo bituma bagarura Benyamini mu Egiputa  bitera na se Yakobo kuza.

Igihe ibi byabaga, Yuda yasabye Yozefu, wari wahindutse kandi nawe ariyoberanya, ngo amwemerere asubiraneyo Benyamini, Yuda asobanurira ko se  Yakobo afite ipfundo ry’umutima kuri Benyamini, ko ricitsemo kabiri byatera Yakobo gupfa Itangiriro 44:30-31 havuha ngo: “Nuko none najya kuri data umugaragu wawe, tutari kumwe n’uwo muhungu, data akabona tutazanye kuko ubugigo bwe bwiboshye kubw’uwo muhungu. Twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye invi za data umugaragu wawe zimanuka  ishavu zijya i kuzimu. Iyo umwana avutse, umwana aboherwa ku babyeyi be, amapfundo y’imibereho myiza akorwa n’abakora umurimo w’urukundo rw’umutekano kuri uwo mwana hepfo no haruguru mu mibereho ye.

Iri kamba ry’umutima rikorera guhagarika ubumuntu bw’umwana. Nyamara hari impamvu aho umwe mu  babyeyi atabohora ipfundo ry’umutima nko ku mwana ukuze ugomba gushaka umugore bisaba kumubohora. Nabohoye umusaza agenzurwa n’umugore ufata ibiyobyabwenge, mu gushaka kwabo ntibagendeye mu nzira zishiimisha Imana.

Amapfundo y’umutima w’ubushuti

Amapfundo y’umutima w’ubushuti ashobora kuba umugisha hagati y’abantu babiri bagendera mu nzira z’Imana nubwo baba abanyantege nke cyane kubwo kuba amapfundo y’umutima. Ntibahora mu mwuka muri kamere yabo ntibakora kandi nk’umuyoboro w’imivumo.

Yonatani na Dawidi

1 Samweli 18:1 havuga ngo: “Nuko Dawidi amaze kuvugana na Samweli, umutima wa Yonatani uherako agati gakubiranye n’uwa Dawidi kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.”

Ubu ni ubwoko bundi bw’ipfundo ry’umutima rikomeye cyane kandi rishingiye ku rukundo, imigani 18:24 havuga ngo: “Inshuti nyinshi zisenya urugo, ariko haba inshuti iramba ku mutima ku muntu, imurutira umuvandimwe.”ubu ni ubundi bwoko bw’urukundo bubaho hagati y’inshuti zigiranye amasezerano.

Amapfundo y’umutima w’umukristo

Abefeso 4 :16 havuga ngo: “……kuri uwo niho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirana, nuko igice cyose kigakora  umubiri wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo niho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.” Ubusabane hagati y’abakristo bugereranywa n’ubusabane hagati y’ingingo zitandukanye z’umubiri w’umuntu. Aya mapfundo y’umutima ashoboza umubiri wa Kristo gukura maze ukuzuza umuhamagaro wawe.

Umukristo ni amapfundo y’umutima w’ubucuti ntibigira intera y’ubushobozi bunyuranya bukora bimwe na bimwe abandi bafite. Nyamara ibyanditswe ntibiduha amategeko yo kutagirana ubushuti n’abantu batagendera mu nzira z’Imana, ngo batatujyana mu nzira mbi cyane zo guhakana Imana.

Amapfundo y’umutima w’inshuti mbi

Abakorinto 15:33 havuga ngo: “Ntimuyobe kwifatanya n’ababi konona ingeso.” Imigani 22: 24-25 havuga ngo: “ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umunyaburakari, kugira ngo utiga ingesi ze, zikabera ubugingo bwawe umutego.” Amapfundo y’umutima ku shuti mbi bizagusha umutima mu mutego ate umutwe yisange mu ntege nke, inshuti zacu ziraduhata ariko ni byiza guhitamo izikiranyka zifite imyitwarire myiza.

Amapfundo y’umutima wa kidayimoni

1 Abakorinto 6:16 havuaga ngo: “Ntimuzi ko uwifatanya na Malaya aba abaye umubiri umwe nawe? Kuko Imana yavuze iti: bombi bazaba umubiri umwe.”

Amapfundo ya kidayimoni yiganisha. Amapfundo y’umutima w’ibyiza n’amapfundo yo kwera ashingiye ku rukundo. Amapfundo y’umutima mwiza ashingiye ku rukundo. Amapfundo y’umutima wa kidayimoni ashingiye ku irari.

Urugero: ubushuti bushingiye ku mubonano mpuzabitsina, ica inyuma uwo bashakanye bicura  amapfundo ya kidayimoni. Biganisha ku busambanyi no gucana inyuma, ipfundo ry’umutima ribi riremerwa  mu irari. Iri pfundo ry’umutima wa kidayimoni ryica ubumwe bwera bushingiye ku bumwe bw’urukundo  no kwizera.

Abaroma 1:26-27 havuga ngo: “Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeze ubwo abagore bakoresha imibiri  yabo mu buryo bunyuranye n’ubwo yaremewe, kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore iby’imibiri yabo yaremewe, bashyushwa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.” Amapfundo y’umutima ahindurwamo ibyiza akorwa hagati y’abantu bahuje igitsina, abasambana bahuje igitina cyangwa abagore bendana babitewe n’irari, nabo biyita abakundana.

Na none amapfundo y’umutima yahindurwamo ibyiza yiyagura yiyongera kuri ariya yakozwe hagati y’ibiremwamuntu n’inyamaswa. Imvugo iri hejuru yo guhindura ibintu mo ibyiza ni ukuryamana n’inyamaswa. Amapfundo amwe n’amwe ku nyamaswa ashyikira urwo rukundo rwo gukunda inyamaswa, birangwa n’urukundo rubi kubwo gukunda inyamaswa.

Amapfundo y’umutima y’umuryango

Rimwe na rimwe Yesu yavuze ku bibi byo guhambirwa ku muryango wawe. Mu isi itunganye amapfundo y’umutima y’umuryango ni inyungu n’umugisha. Ariko niba usohoka ukava muri Yesu n’umuryango wawe ntawo, bishobora kugira imbaraga nyinshi zo kunaniza mu bugimgo bwawe bw’umwuka, bikagutera kugwa no kwangwa Imana burundu.

Ruka 14:26 havuga ngo: “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”

Amapfundo y’umutima hagati y’umubyeyi n’umwana ni ubuzima bwiza n’inyungu, uretse igihe bikomeza mu mibereho y’umuntu mukuru ava mu bwana. Iyo umuhungu cyangwa umukobwa ari kwitegura gushinga urugo, ipfundo ry’umutima ku babyeyi rigomba kumaramarizwa ku ruhande rw’ipfundo ry’umutima ryo kubaka urugo bari gutegura. Iyo se atanze umukobwawe mukubaka urugo, akora ipfundo ry’umutima nawe mu gukunda umugabo we. Iryo pfundo ry’umutima iyo ridakozwe hagati y’umubyeyi ise, umukobwa, nyina, umuhungu, umuvandimwe, mushiki, se bukwe, umukazana, nyirabukwe, umukwe, cyangwa andi mapfundo y’ishuti z’imiryango.

Iyo ipfundo ry’ingenzi hagati y’ababyeyi n’umwana ribuze akivuka, umwana aba abuze ikintu kituzuye kandi yakagombye kugira. Ibi bimusiga ahangayitse ashaka imibereho hirya no hino. Satani yayora umuntu umeze atyo mu bibi akamuhindurira ya mapfundo y’umutima ku bindi.

Itangiriro 50:10 havuga ngo: “Bagera ku mbega y’igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi cyane, amaraho iminsi irindwi aharira se amwiraburiye.”

Gutegeka kwa  kabiri 34:8 havuga ngo: ‘Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu baririra Mose mu kibaya cy’I Mawabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashyira.’

Iyo umuntu umwe mu muryango cyangwa inshuti nyanshuti ipfuye, ipfundo r’umutima ryabayeho kubw’uwo muntu rigomba kurangizwa rigakurwaho. Igihe cy’umubabaro gikurikira. Urupfu rw’uwakundwaga ni mu buryo bw’ibanze bwo gushyira ibintu muri gahunda mu gihe ipfundo ry’umutima rirangira. Kongera iminsi yo kwirabura umuntu byerekana gukomeza ipfundo ry’umutima. Ibi bihamagara imyuka y’umubabaro, intimba, kumva basigaye bonyine n’ibindi.

Gucamo kabiri amapfundo y’umutima ya kidayimoni

Nk’amapfundo y’umutima ya satani arangwa n’imbaraga zabo zahirikwa. Gushaka kwacu kuba abizerwa kuzamaramaza gukira kwacu twakira.

2 Abakorinto 6:17 havuga ngo: “Nuko muve hagati y’abandi, mwitandukanye niko Uwiteka avuga kandi ntimugakore ku kintu gihumanya nanjye nzabakira.”

2 Abakorinto6:18 havuga ngo: “Kandi nzababera so namwe muzambera ahahungu n’abakobwa, niko uwite ushobora byose avuga”

Matayo 16:19 havuga ngo: “Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kambi  icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiwe mu ijuru”. Ibyaha byayobihewe n’aya mapfundo y’umutima wa kidayomoni ntacyo bitwaye dufite imbaraga kubw’amaraso ya Yesu Kristo tukanga, tukihana tukanesha izo mbaraga mbi ziva mu mitima yacu kugira ngo tubohoke twuzuzwe umwuka wera.

Ibitekerezo biva mu masengesho

  1. Yoborwa n’umwuka wera kubwo gusenga ko Imana izagufasha ukibuka uwo mwasambanye. Saba Imana niba hari uwo mwasambanye ubikinisha mu gihe cy’ubwana bwawe ushobore kubyibuka.
  2. Uru ni urugamba rukomeye rw’umwuka nuko ntitugomba kubikora twenyine tugomba kubona twiringira kugi ngo batuyobore biganisha kuri aya masengesho. Ibi byubaka ikamba ry’umuntu ry’ubuzima bwiza.
  3. Kwihana ibyaha ku Mana ni ngombwa, intwaro y’Imana yarangijwe. Irari ryakuyeho iimyaka yo hakurya yo kwera Imana yadushyiriyeho. Nubwo ibyaha byakozwe mu bujiji, biracyasaba imbabazi. Saba Imana  ikubababarire kubwo ipfundo ribi ry’umutima wateje kubaho.
  4. Anga urunuka inzu ya satani umusubize ibyo yaguhaye byose. Atura imbere y’Imana ko satani nta ruhare agufiteho, vuga buri pfundo ry’umutima wa kidayimoni wubatse acibwemo kabiri mu izina ry’umwami Yesu Kristo.
  5. Tegeka imyuka mibi yateraniye ku mapfundo y’umutima kuvaho mu izina rya Yesu kristo, umwana w’Imana.

 

Icyitonderwa: Mu bishoboka byose ba umuntu udasanzwe mu gihe cyo gicamo kabiri amapfundo y’umutima. Amapfundo y’umutima akorwa n’umuntu wese mwasambanye, ca inyuma w’uwo mwashakanye. Vuga buri muntu maze ucemo kabiri buri pfundo. Hari amapfundo y’umutima wagiranye n’inyamaswa?

Hari amapfundo y’umutima  atari aya kamere ufitanye n’umuntu wo mu muryango? Mu buryo bw’umwuka habayeho amapfundo mabi ashingiye ku kuryamana kw’abahuje ibitsina, habayeho gusenga ibishushanyo, imvugo zo kwikinira, kwemera ibitotsi, amasezerano y’amaraso, ibyifuzo bitari mu nzira yo kwera, gushakisha imitwe y’amahirwe bias n’ubupfumu n’ibindi? Waba warashatse gukuramo inda cyangwa ugirana ikibazo na se w’uwo mwana, wowe washakaga gukuramo inda ye bituma ipfundo ry’umutima ricikamo kabiri hagati yawe n’uwo mwana?

 

Isengesho ricamo kabiri amapfundo y’umutima

Amapfundo y’umutima ari hagati y’abantu b’umwihariko, nyamara, icikamo kabiri ry’amapfundo y’umutima yaba hagati y’abo Bantu b’umwihariko. Ni kimwe n’igihe dusaba imbabazi z’umuntu twaciriye urubanza. Niba amazina adashobora kuzanwa kugira ngo dutegereze, avugweho neza, tuvuga umuntu uwo ariwe, umwanya wakoreshwa, ni none tube bamwe b’umwihariko bashobora kwihana by’umwihariko niba ari kubw’amapfundo y’umutima cyangwa kubwo gicirana imanza. Amapfundo y’umutima asa n’ibice bibiri bya sumaku bifatanyirijwe hamwe. Iyo ibyo bice bitandikanyirijwe  …………buri gice gisigara ku kindi. Mfitanye amapfundo y’umutima Atari meza na …………………

…………………………………….

Nshagaguye ayo mapfundo y’umutima mu izina rya Yesu ndabyanze. Yesu ngusabye imbabazi kubw’ibikorwa byanjye byaba byarateye amapfundo, kandi mbabariye  bariya banteye amapfundo y’umutima kandi ikibazo nagiranye na buri muntu, ndifuza ko gikemuka nkakibohokaho, nticyongere kumboha.

Nihannye ibyaha cya (Ibyaha bya)…………. Mu izina rya Yesu (Maze wandike icyo cyaha cyangwa ibyaha).

Nshagaguye ipfundo ry’umutima nagiranye na………………..

Nongeye gufata ibymba byanjye by’umutima ndabitanze na none mu izina rya Yesu (Izina ry’umuntu uryandike muri uwo mwanya urimo ubusa)

 

Nihannye uburakari ubwo ubwari bwo bwose no kwibuka ibyaha nagiriwe no gushaka kwihorera nagize imbere yawe Mana nyemerera nihane.  Ndagusabye mbabarira. Nihannye ibyaha no kwibuka ibyaha naba naragize imbere yanjye ubwanjye nkishyira muri iki cyaha, Ndababariye.

Ndetse n’imyuka mibi iyo ariyo yose ifatanyije n’iki cyaha  kuvaho mu izina rya Yesu, Mwami nyuzuza umwuka wawe wera muri iyi myanya y’umutima wanjye, Yesu habwa icyubahiro cyose, Amen.

 

Ibyinshi byavuzwe muri iki gitabo inner Healing, session, Ezight judgements gikoreshwa ugiherewe uruhushya. Copyright* 1992 by Dunklin Memorial-Church, bikoreshwa ubiherewe uruhushya na ISOB.

<top>