freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 14

Baho ukurikije uwo uri we neza

 

Ntushobora kubohoka niba udasa n’uwo ariwe. Muri iki gitabo twateganyije umwanya kuri buri gice gikora ku gukira imbere mu mutima. Twibaze ku mbaraga z’umusaraba we kuby’ibyifuzo byo gukira kwawe no guhinduka k’ubugingo bwawe. Ubu muri iki gice dushaka gushingira kuri bimwe na bimwe by’inshingano zawe. Mu bice byacu byabanje twibaze ku kumenya uwo uriwe muri Kristo kubwo kwizera ijambo ry’Imana.

Twavuga ko kugira ngo uronke guhishurirwa kw’imbere mu mutima mu by’ukuri. Kuri ibi bizatangira guhindura ubugingo bwawe bw’inyuma. Na none twavuze ko ugomba gukorera mu mucyo mu buryo bwuzuye n’Imana kugiram ngo ugire ubwo bwoko bw’ukwizera  kubona no mu kwizera ko muby’ukuri wabambanywe na Kristo kandi ukaba waramaze kuzukana nawe.

Na none twavuze ku bitekerezo byawe bigomba guhindurwa, bikogera bikagirwa bishya ngo bibone mu by’ukuri uku guhishurirwa gutangaje. Nyamara twaburizamo imbaraga z’Imana “Kugendera mu mwuka” cyangwa mu yandi magambo kumaramariza kubaho imibereho y’urundo. Abagalatiya 5:6 havuga ngo: “Muri Kristo Yesu gukebwa ntacyo kumaze cyanga kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ugukorera mu rukundo.”

Mwitondere ibikabije

Bisa n’ibyo mu mwuka bikorwa, kugendera mu mwuka bishobora kumvikana nabi biturutse ku bintu bibiri bitandukanye bikabije, byombi bizatera gutsindwa cyane mu mibereho yacu. Kimwe gikabije ni ukubaho imibereho yawe nk’uko buri kintu bigenda. Abantu bamwe na bamwe batekereza ko urukundo rw’Imana n’ubuntu bw’Imana bubabarira bamaze gukoresha imbaraga zabo zinesha no kwemera Kristo muri bo.

Baba bibeshye kuri iki kintu. Ikindi gikabije ni ukubaho “imibereho yawe mu myifatire  itunganye cyangwa idatunganye.” Abantu batekereza ko Imana ishaka ko bahindura,  nyamara iyo bakoze amakosa, ibyaha no kunanirwa guhindura, bacirwaho iteka, bumva barengewe maze bagacika intege.

 

Ukuri kuvugwa mu Baroma vibice 8

Mu Baroma ibice 6 Pawulo yanditse iby’umurimo utangajwe warangijwe na Kristo. Mu Baroma ibice 7 na none Pawulo na none yakomeje avuga ko atashoboraga kubaho iyaba umurimo wa Kristo utararangijwe. Nyuma  mu Baroma ibibe 8 haduha igisubizo.

Abaroma 8 :1-6

  1. Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka muzaciribwaho
  2. Kuko itegeko ry’umwuka w’ugugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.
  3. Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora kubw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka.
  4. Kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, badakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’umwuka.
  5. Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita kuby’umubiri, naho abakurikiza iby’umwuka bakita kuby’umwuka.
  6. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’umuka uzana ubugingo n’amahoro.

Menya ko yavuze ngo: “Gendera mu mubiri cyangwa umwuka.

Kugenda ni inshinga nkora gukomeza. Bisobanura gukomeza kubaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntibivuga niba ukoze iosa uzacirirwaho iteka, … Pawulo utarimo kuvuga ibyo gutungana, nyamara kutigera ucika intege, uzabibona mu busobanuro bwo kugendera mu mwuka aha hasi, ko tuzakora ikosa, nyamara kwizera kwanjye ni uko Imana ibona kugerageza kwacu, ibona imitima yacu igerageza kuyishimisha, kandi byinshi muri ibyo byose ibona kwihana kwacu iyo tunaniwe, maze ikavuga: “Ngwino, byuka ndakwishimiye, wabishobora.”

 

Iyo umubabaro w’icyo uricyo , irengeje umubaro wo guhindura, nyuma ushobora gukira.

Iyo ni imvugo numvanye rimwe na rimwe Michael na Karen Vincent inshuti zanjye n’abanditsi bagenzi banjye. Ubu icyo Imana iyo ariyo, tuziko Yesu yishyuye igiciro kubwo gukira kwacu imbere mu mitima, kandi tuzi Yesu watugize kuba muri we, dukeneye guhingura uburyo bw’imibereho kubisanisha mu by’ukuri n’abo turi bo.

Ntibihagije ko Imana yakoze ibi bintu byose bitangaje kubwacu, niba tudakora buri munsi, ku isaha, amahitamo yazagusanisha n’uburyo bwacu bwo kubaho ngo tugire indangamuntu yacu y’ukuri.

Ihinduka rikuru ugomba gukora ni ukumaramaza guhimbaza mu ijambo ryayo. Sindebera ku bijyanye no gusengera ibyifuzo byawe. Ndimo gutanga igitekerezo ko ugomba kujijuka, gusuka hasi umutima wawe kuri yo, gushyira mu bikorwa buri gihe cya buri munsi cy’amashimwe. Kandi mu buryo bumwe na bumwe  andika igihe cyawe nawe, bikunze wakwandika, aribyo twita gahunda ya buri munsi. Gusa kwizera kuza nyuma yo kumva ijambo ry’Imana. Iyo wumvise ijambo, ihishurirwa rigira umwanya wo kwinjira mu mutima nawe ibyo iyo bibaye umucyo ukora ibitangaza imbere cyangwa ku bwawe.

 

Icyitonderwa.

Abizera benshi ntibafata ubugingo bwabo ngo basenge, igihe cyabo cyo kugirana ubumwe n’Imana bakomeje. Nahishurira abo Bantu mu by’ukuri ko bari kugerageza kugendera mu mwuka. Basa n’abafite izamuka kuri bo, sindeba ku bizera bakiri abana kuby’umwuka cyangwa abizera bakiri bato mu myaka, cyangwa bariya batigishijwe mu ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye bashobora kugira ubumwe n’Imana nyuma bakaba abizera bakuze.

Fata akanya ko kwezesha umutima wawe no kugirana ubumwe n’Imana nibyo bizana ubugingo, kandi nicyo giha ubugingo gukungahara bukabaho. Nicyo bizatanga byose mu byifuzo byawe. Ni cyo gitanga umunezero wa Yesu.

Kristo akeneye kuremerwa muri wowe.

Iyo ukeneye umwuka wera cyane kuruta kuta imibereho ubwayo, Kristo azaremerwa muri wowe. Abagalatiya 4:19 havuga ngo: Bana nanjye bato abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe” Uwitwa Oswaldi Chambers yanditse agira ati: “Inyigisho si Kristo ku bwanjye munsi yanjye kugira ngo Kristo waremrwe muri njye.”

Twakijijwe no kwizera

Abaroma 4:2-6 havuga ngo iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yirata, ariko si imbere y’imana. Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuhaga ngo: “Aburahamu yizeye, Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka? Akora ibihembo bye ntibimuhwanirizwa no guherwa ubuntu, ahubwo abita ubwishyu. Udakora akizera utsindishiriza abanyabyaha , kwizera kwe kumuhwanirizwa  no gukiranuka Dawidi yeruye amahirwe y’umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo”

Kwizera kwacu kuzuzwa kandi kugashyigikirwa.

Yakobo 2:14 havuga ngo: “Mbese bene data, . byavura iki niba umuntu avuga ko afiteb kwizera, none akaba ari nta mirimo akora? Bene data uko kwizera kwabasha kumukiza?”

Yakobo 2: 17-18 havuga ngo: “Ubwenge buva mu ijuru icya mbere buraboneye kandi ni ubwamahoro mwemera kugirwa Imana, kuzuye imbuto n’imbabazi, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya”

 

Kubaha Umwami kurakenewe.

Yohana 4:21 havuga ngo: “Ufite amategeko yanjye akayitondera niwe unkunda, kandi ukunda azakundwa na Data , nanjye nzamukunda mwiyereke.”

Bibiliya ibisobanura neza ko twakijijwe tukavanwa ikuzimu igihe turi ku isi tugira Yesu nk’Umukiza. Kumugira Umwami bisobanura guca intege kwacu no kumwubaha cyane yigira uw’ukuri kuri twe. Hanyuma bigakomeza kuba nk’uruziga, arakora ubwe, hanyuma tukamubona cyane kandi tukamwubaha. Bidatinze, duhinduka umwe na we agahabwa icyubahiro biganisha ku mbuto twera.

Itondere gushaka Imana gusa kubwo gukomera kwawe.

Nzi abantu bagiye cbahura n’Imana, nyamara batekereza ko kuva Imana ari urukundo, ko nta kibazo twe n’Imana, ntacyo bitwaye uko twabayeho, ko kandi idukomeza mu buryo ubwo aribwo bwose kandi ko idashaka ko hari icyo twuzuza mu byo dusabwa.

Gukomera kuza nyuma yo gutinya Umwami

Ibyakozwe n’intumwa 9:31 havuga ngo: “Nuko itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Garilaya n’i Samariya bigira amahoro; rigakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n’umwuka wera riragwira.”

Imirimo yacu mu by’ukuri si imirimo yacu ni imirimo y’umuntu ku bwa Kristo uyibeshaho kandi no kuri twe.

Abafiripi 2:12-13 havuga ngo: “Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari             gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ariko musohoza agakiza kanyu, mutinya, muhinda umushitsi koko Imana ariyo ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

Imiryango yo kwizera iganisha ku rukondo

Mu Bacamanza ibice 6-8 Gidiyoni n’Abirirayeli bari mu butayu uwo babaga mu gihugu cy’amasezerano. Imana iraza kandi yari ifite byinshi byo gukorana na Gidiyoni imutegurira kuba uzabohora Isirayeli. Imana yakujije ubushuti na Gidiyoni kandi imwereka isezerano ry’amaraso. Gidiyoni atangira guhindura ibitekerezo bye bikava mu kuba umukene w’umunyorogoto ushoboye byose w’Imana. Nyamara Gidiyoni yagombaga guhagarara agasenya ibigirwamana by’umuryango. Nusa na Gidiyoni ntuzashobora guhagarara ngo urwane n’abanzi bawe nubwo waba ugendera ku rukundo kandi ukareka inzira zawe za kamere

Kugendera mu mwuk

Abagalatiya 5:16 havuga ngo: “ Ndavuga ngo muyoborwe n’umwuka kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira.” Abefeso 4:1 havuga ngo: “Nuko ndabinginga , njyewe imbohe y’umusaraba Yesu ngo mugende uko bikwiye ibyo mwahamagariwe.”

Abaroma 8:1 havuga ngo: “Nuko rero noneho  abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirirwaho.” Nusoma Abaroma ibice 8-8  idukomereza kugendera mu mwuka bitari mu mubiri. Avuga ko abari mu butware bwa kamere badashobora kunezeza Imana.

Abagalatiya 6:7-8 havuga ngo: “Ntimuyobe Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba aribyo asarura. Ubibira umubiri we uwo azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, uwo  mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.” Kugendera mu mwuka niikintu gito, ariko uburyo butandukanye bwo kubaho kandi uburyo bworoshye cyane nziko ari ugutunganira Imana bikaba inshingano za buri munsi. Ni uburyo busa n’ubu:

  1. Ukomeza kurebera mu ijambo ry’Imana (indorerwamo) kandi ugasaba Imana ngo ikwereke uko wabaho. Uyisabe , ushake ibyo wifuza mu bugingo bwawe. Urugero, havuga kutabeshwa, gufata neza mugenzi wawe mu rukundo, kwiyerekana neza ku batware, ubugwaneza, kudasinda, kutikubira, kutarakara, buri munsi kutababarira, ntacyo bitwara n’ibindi.
  2. Ugambira kuba mu nzira z’Imana igushakaho, kumenya ko Imana iri muri wose ushobora kugendera mu bugingo butunze ubwami.
  3. Iyo uneshejwe kandi ukaba mu by’ukuri  uyiringira, Imana n’abandi baturanyi bawe. Ihane (hindukira)  vuba vuba isezerano. Nuko twihana, iyo twihannye (duhindukiye) ubwo bwami buba buri mu biganza byacu cyangwa tubwegereye.
  4. Atura ibyaha byawe ku Mana. Yohana 1:9 havuga ngo: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa no kutwezaho gukiranirwa kose.”
  5. Atura ibyo ijambo ry’Imana rivuga kubirebana nuko uri mu nzira zikuzanira inyungu, ibyo ni  Abagalatiya : “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyuma si njye uriho ahubwo ni Kristo uriho muri njye. Ibyo nkora byose nkiri mu mubiri mbikoreshwa no kwizera umwana w’Imana wankunze akanyitangira.”
  6. Nkuko ukomeza kubaho ubu buryo bw’imibereho ya kera n’inzira za kera z’ibyaha bitangira kuzimira.ntiwakiranutse mu bintu wakoze, gukiranuka kwawe kuracyakomeje kuba hariya, kuracyafite ikizinga kuri  bwo.

Ubuntu bw’Imana butwara kandi bukaguha imiterere y’Imana aho kugira ngo ugumane imiterere yawe ya kamere ishaje

  1. Ubuntu bw’Imana bubangamira  icyaha muri wowe, ntuwakiranuka kubera ibyaha, ubukiranutsi bwawe buracyahari nyamara bufite ikizinga kuri bwo. Iyo ugendera mu Mwuka Imana ikugirira ubuntu k’ubwibicumuro byawe, igafata igihano cy’ibyaha ikaguha imbraga zinesha, zikora kungaruka izarizo zose z’ibyaha wakoze no mubyo wakirira mu mugisha w’ibyo udakwiriye kubona.
  2. Si ubuntu gusa burwanya icyaha muri wowe, si Imana iguha gusa umugisha utari ukwiriye, nyamara ubuntu wakira ubu ni imbaraga zikuraho kicyaha (cyangwa ikibazo) mbere nambere urimo kwifashisha. Itegereze zekariya 4:7 ibyo uvugango wamusozi munini we, wiyita iki, imbere ya Zerubaberi uzaba kibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati “Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha. Imana ivuga umugisha ku mibereho yawe kandi umusozi ugakurwaho!

Ifate neza ni inkuru nziza muri iki gice

Iyo watura ibyaha byawe ku Mana, bijya kuri Yesu ku musaraba, bikava aho ngaho bijya ku mva. Wibuka ibyabaye aho ngaho inyuma y’imva? Habayeho umuzuko ibyo ni ukuri.

Igihe ubibye ibyaha byawe birangirira mu mva  nuko nuko Imana ikabizura mu bintu byiza bifite gusa n’imiterere yayo.

1 Abakorinto 15:42, haravuga ngo “No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri : umubiri ubibwa ari uwo kubora ukaazuka ari uwo kutabora”.

Abagaratiya 6:8, havugango ubibira umubiri wemuri uwo mubiri ubora azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka muri uwo mwuka azasarura mo ubugingo buhorago”. Pawulo yagaragaje ibyo dushobora kwimenyereza mu mibereho yacu. Izi mbaraga zizura kugirango umubiri wacu ukomeze ubeho.

Abafiripi 3:10-11: kugirango mumenye n’imbaraga zo kuzuka no gufatanya imibabaro ye no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye”.

Uyu murimo ukoreka ute ?

Ukoreka mu buryo bwinshi butandukanye mu mibereho yacu hakubiyemo kuwukora binyuze mu mubabaro, kunesha ibikomeye, kubabazwa, n’ibigeragezo mu mibereho yacu. Nyamara hano dushaka ku kwereka uburyo wagendera mu mwuka ukoresha imbaraga z’umuzuko z’Imana ku bw’ibyaha byawe n’imyitwarire y’umunyabyaha!

Dore urutonde, dukoresha ubu mu nyigisho yacu umugezi nk’umuyoboro wo kwemerera Imana ngo ihishure myifatire n’ibikorwa muri twe bitari ku murongo n’imiterere n’Imana.

Igenzura ry’Umwuka

  • Urukundo – Ufata abandi ukuntu kutajyanye n’urukundo rw’imana.
  • Ukwikunda: Ushyira ibyifuzo byawe bwite hejuru y’ibyifuzo by’abandi. Urukundu rurebana n’ikintu cy’undi muntu.
  • Ushyira ibyifuzo byawe bwite hejuru   y’ibyifuzo by’abandi, urukundo rurebana n’ikintu cy’undi muntu, ese urebwa cyane nawe ubwawe n’uko wumva muri wowe ?
  • Kubeshya ukoresheje imitwe (kuba umunyamitwe) ukaronka ikintu cyose giturutse ku wundi uwo ari wese mu buryo butari ubwawe.
  • Kwiba: Wibuka ufata amafaranga mu butunzi butari ubwawe?
  • Kubeshya ukoresheje imitwe (kuba umunyamutwe) waronse ikintu icyo aricyo cyose kivuye kuwundi uwo ariwe wese muburyo butari bwiza).
  • Kubeshaya uburyo ubwo aribwo bwose bugenwe bwo guca integer
  • Gushinja ibinyoma : kubuga ibintu ku wundi muntu ntugomba kubeshya ushinja
  • Ibinyoma wavuze kubandi nta rukundo

Ibiteye isoni: ucumuzwa no guterwa irari utashobora huhaza mu buryo bwo gukiranuka? Ubuhehesi, ibibi byose, n’ibinyuranije n’umubiri wawe bwite:

  • Ubusinzi: Ibiyobyabwenge, ubupfumu, guca inyuma uwo mwashakanye.
  • Ibiganiro bibi: Amagambo mabi, ibiganiro bitagira icyo byungura.
  • Irari
  • Kuvuga nabi abandi, kuterekana ibyiyumviro byawe.
  • Kutibuka uwakugiriye neza, ni inshuro zingahe abandi bagukoreye ibyiza ariko ntubazirikane?
  • Guca imanza – uneguza abandi utekereza ko mu by’ukuri usobanukiwe ibiri mu mitima yabo? ahari mu by’ukuri ntuzi agaciro kabo ko Imana ikorana nabo.
  • Uburakari: Waba waririnze nabi?
  • Kuvuma: Waba warakoresheje imvugo ivumana?
  • Ibiganiro by’ubugoryi bidafite akamaro: Kuganira no gukora ibisa n’uwacitse ururondogro, ukaba umutera urwenya rupfuye.
  • Kwikabaganya: waba warakomeje kuvugira mu ntamatama cyangwa kugarura ikibi?
  • Imirire : Wakomeje kutanyurwa, mbese imirire yawe imeze ite?
  • Kutoroherana : Wibuka igihe, ntiworoheje bitewe n’ubutware ufite?
  • Inzitizi :- Waba warataye ikizere cy’undi kugirango ugihabwe utakaza umwanya w’ubusa, mbese wagambaniye ikizere cy’undi ngo kijye kuri wowe ?
  • Uburyarya : Imibereho wabayemo mbere, abantu bamwe bafashe ibyo wavuze kuri Kristo no k’ubutumwa bwiza nk’ikinyoma?
  • Ibyifuzo bicitsemo kabiri : - Hari ikifuzo washyize imbere y’Imana utarize?
  • Kudatanga imbabazi : Wibuka uwagututse wese inshuti cyangwa umwanzi?
  • Kwirema ibice : Kwikubita mu gatuza, umwuka wuduce two kugir udutsiko dutandukanye.
  • Gukunda ibigezweho : Umukire n’umuntu usesagura, ubusambo, guhahisha amafaranga menshi cyane arenze, guta igihe.
  • Kudafata neza umugore, abagabo, abana n’ababyeyi ufite urukundi kandi ububaha.
  • Kutishima: Kugira ishyari ry’ibyo abandi bafite wowe udafite
  • gukunda amafaranga : Umuntu udafite ifaranga na rimwe ashobora gukomeza kugira urukundo rw’amafaranga.
  • Gusenga ibishushanyo: Kwifuza uko ariko kose mu mibereho yawe kuri hejuru y’imyifurize yawe, ujya wifuza Imana.
  • Gusenga ibishushanyo : Kwifuza uko ariko kose mu mibereho yawe kuri hejuru  y’imyifurize yawe, ujya wifuza Imana
  • Intambara : - Washoje intambara bitewe n’amagambo adakwiye.
  • Ubupfumu – Gukoresha abandi bigahuza n’ibyifuzo byawe
  • Kwigomeka ku batware – Umukoresha, umuyobozi w’iby’umwuka n’ibindi
  • Gukunda isi- Hakubiyemo ibyaha byo by’amaso –Ni ibiki uri gusoma cyangwa kureba? Irari ry’umubiri- Ni ibiki urimo kwifuza? Ishema ry’ubuzima – Ni igiki cy’ubuzima bwawe utekereza ko wagira kitashyizweho n’Imana? – Gushaka gushaka mu bitekerezo cyangwa mu buzima kuba cyangwa birenze cyangwa munsi cyane y’uko umeze mu by’ukuri
  • Agasuzuguro ni icyaha gikuru cya bose-  Iga kuri ibi:
  • Wita ku gutsindwa kw’abandi cyangwa wita ku bitekerezo byawe bwite by’ ibyifuzo by’umwuka?
  • Wisanga ukiranutse maze ukanenga abandi cyangwa ukagira impuhwe no kubabarira, ushakira abandi ibyiza cyane?
  • Wubika amaso ku bandi cyangwa ukagereranya abandi ko ari beza cyane kuruta wowe ubwawe?
  • Urigenga cyangwa urihagije cyangwa ugengwa n’abandi, uzirikana ibyifuzo by’abandi?
  • Ufite umwuka usabiriza cyangwa ufite umwuka wo gutunga?
  • Wifuza guhabwa cyangwa ufite ishyaka ryo gutanga?
  • Wifuza kuzamurwa mu ntera cyangwa ujya wishima iyo abandi bazamuwe mu ntera? Wifuza kubona inguzanyo cyangwa ujya wishimira ko abandi bamenyekanye?
  • Wigira inama cyangwa werekewe n’ibyawe ubwawe ku bandi?
  • Wihutira kudahamya abandi cyangwa wemera ubutware?
  • Wirwanaho iyo uneguwe cyangwa wakira gucungurwa k’umutima uciye bugufi?
  • Urebwa no kubahwa  cyangwa kubahwa ukuri?
  • Ntiwegerwa cyangwa woroheje kwingingwa?
  • Urebwa n’ibyo abandi batekereza cyangwa ibyo Imana itekereza?
  • Ukora gukomeza ishusho yawe cyangwa upfa kubera imyifatire yawe?
  • Ubone bikomeye gusangira ibyifuzo byawe by’umwuka cyangwa wifuza gukorera mu mucyo?
  • Ugerageza guhisha ibyaha byawe cyangwa washaka gushyirwa ku mugaragaro uri mubi?
  • Ufite igihe kikugoye ukavuga uti: “Nari mubi, uzambabarira koko?”
  • Iyo watura ibyaha ubikora muri rusange cyanga ubikora mu buryo bwihariye?
  • Ubabazwa n’ibyaha bwawe iyo ufashwe cyangwa ugaterwa n’intimba z’ibyaha byawe ukihutira kwihana?
  • Iyo hari ubwumvikane buke cyangwa intambara, utegereza abandi ngo baze kandi basabe imbabazi cyanga cyangwa ufata icyemezo?
  • Wigereranya n’abandi kandi ukumva ukwiriye kubahwa cyangwa w’igereranya no kwera kw’Imana ukumva wihebye ukeneye imbabazi?
  • Utekereza ko ufite bike cyangwa ko nta cyo wakwihana cyangwa imyifatire yo gukomeza kwihana?
  • Utekereza ko undi muntu wese akeneye ububyutse cyangwa ukomeza ibitekerezo bya kamere bihura no kuzura umwuka wera?
  • Wumva ufite ishema iyo uri iruhande rw’umukristo  mushya cyangwa umezezwa n’imyizerere ye, ushaka icyo wamwigiraho?
  • Uterwa ubwoba iyo uri iruhande rw’abakristo bakuze cyane cyangwa usonzeye kumwigiraho bivuye ku bunararibonye bwe?

 

Igira imbere kandi ubibe imbuto zimwe na zimwe zo kwatura ibyaha  no kwihana nyuma wizere gusarura ubugingo buzuka buva kuri Yesu!

Ahandi warebera ibyo gucengera iby’umwuka reba ibyandikwa buri munsi na Dunklin

 

Reba umurongo wa Internet

http://www.isob-bible.org/freetobe2008/dailymoralnew.pdf

<top>