freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 16

Igitare cyawe cyarahiritswe

Kuva dutangiye iki gitabo twibaze ku gukira kw’imbere mu mutima biturutse ku gukomera kw’ibihe byashize. Ibi bikomere byo gufatwa ku ngufu, igicumuro, gutinya, kwibonamo ubukene, kwangwa, kutababarira, ibyo byose bizitira ubugingo burumbutse bw’Imana itwifuriza. Kuri iki gice tuzareba kuri ibyo « bitare » by’inzitizi. Ibitare byawe byabaye ibikomere bikubika mu rupfu.

 

Tuzi inzira yafashe ku bugingo bwe bushya. Icya mbere yarabambwe. Nyuma arahambwa, igitare gishyirwa ku mva ye. Ubutegetsi bw’Abaroma bwari bufite ibyiringiro ko igitere kiremereye cyane gifunze imva ye kugira ngo hatabaho umuntu uwo ari we wese wakwiba umurambo we maze akavuga ko yazutse. Nk’uko tuzi igitare kiremereye nta mukino cyari giteye imbaraga z’umuzuko w’Imana, uwapfuye akaba muzima. Uburyo bw’isi butega ibitare ku mva zacu ngo tugume mu bubata. Niba warumvishe kandi warakomeresheje ukuri twerekanye muri iki gitabo, uri umukandida w’imbaraga z’umuzuko w’Imana ngo ikureho igitare cyawe maze bikuzane mubo Imana yageneye kugubwa neza mu bugingo.

 

Igisubizo cyo kugubwa neza

Nibwira ko kugubwa neza kumvikanye nabi ku bakristo benshi. Nibwira ko habaye ibintu birenze bifite imizi mu ibyerekezo bibiri bitandukanye. Bamwe bavuga ko Imana ishaka ko tugira ubuzima bwiza, abakire nti tugire imibabaro. Igihe nahuraga n’Umwami bwa mbere mu 1979 nizeraga ibyo. Bagerageza kubinsobanurira uko kugira neza kw’Imana ko kugubwa neza  n’ubusobanuro bw’isi kurumbukirwa. Abandi bavuga ko Imana ishaka ko tuba abarwaneza ikatureka tukaba abakene.

Ibyo byose ni ukubeshya Imana yifiza ubwami bwo kugubwa neza bwayo kuri twe. Kugubwaneza k’ubwami kuratandukanye cyane, kandi rimwe na rimwe ubusonauro byabyo umuntu uko yabisobanukirwa.

Nibwira ko ubukene budatekerezwa ko bwaba iherezo ryacu, nyamara ni aho twinjirira tujya kugubwa neza, ubwoko bw’uruzi rugana kucyo tuganaho. Kugubwa neza nta rupfu n’umuzuko bizayobora umuntu uva ku Mana.

Zimwe mu ngingo zo kugubwa neza mu nzira z’Imana.

Imbuto z’umwuka.

Nizera ko kugubwa neza k’ubwami, icya mbere bikubiyemo imikorere y’imbuto z’umwuka. (Abagalatiya 5 :23) havuga ngo: “No kugwa neza no kwirinda ibimenyetso bityo nta mategeko abihana.”

Ibitunga umubiri

Hanyuma ntekereza ko hakubiyemo ibitunga umubiri bw’Imana mu mibereho yawe mu isi, hakubiyemo ubukungu, icyo Imana yaguhitiyemo mu mibereho yawe kigutunze, ubusabane bw’ubuzima bwiza n’ibindi bikorerwa mu mibereho yacu yo mu isi. Na none nizera ko hakubiyemo byinshi birengeje ibiduhagije ngo dukomeze kubaho ndetse duhe n’abandi. Tugomba guha abakene, ibigo bikora umurimo w’Imana n’amatorero akomeza isezerano ry’Imana no gufasha Isirayeli mu buryo bumwe na bumwe. (Gutegekwa kwa Kabiri 8:18 havuga ngo: “Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ariyo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranije indahiro na ba sekuruza banyu nk’uko irikomeza muri iki gihe.”

Ndashaka kubisobanura neza, iyo ndebye neza ku bukungu n’ibyo kurya, nta rufatiro nashingiraho rwo kugubwa neza mu buryo bw’ubukungu ku Bantu benshi, mu moko amwe n’amwe bishobora gusobanura mu buryo bworoheje kugira ubusitani buto n’imboha bashobora kurya kandi ahari bakazikoresha bazigurisha, bakazikoresha rimwe bagaburira abakene, uku ni ukugubwa neza kuri bamwe. Ku bandi Imana yashyiraho imiyoboro y’amafaranga abageraho kubw’imishinga migari kubw’ubwami bw’Imna, ntiwakwigereranya n’abandi.

3 Yohana 1:2-4 havuga ngo: “Ukundwa ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza, kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaza, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. Nta cyantera umunezero cyaruta uwoc kumva ko abana bagendera mu kuri.”

Yohana yahuje kugubwa  neza n’ibintu bitatu.

  1. Ukuri ko kuba  mu bigishwa be
  2. KKKo abigishwa nabo bagendera, cyangwa babeho imibereho yabo no kugubwa neza kw’imitima yabo. Yaravuze ati: “Ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.”
  3. Yohana yasanishije kugubwa neza kw’imbaraga zabo no kugubwa neza kw’imitima yabo, yaravuze ati: Ugbwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.”

 

Ijambo  ry’Imana kugubwa neza ni enodoo (yoo – od –o’o):

Kugubwa neza ufute ubugwaneza mu rugo, gutangana ubugwaneza, urugero rwa vuba vuba gutsinda. Zaburi 35:27 havuga ngo: “Abakunda ko utsinda nk’uko bikwiriye ntibavuze impundu, bishome, iteka bati: “Uwiteka ahimbanzwe, wishimire amahoro y’umugaragu wawe.”

Ijambo kugubwa neza mu giheburayo bisobanura: Shalown (shaw-lome’) cyangwa shalom (shaw-lome), kugubwa neza, gusuhuza, kuba ahantu hatuje h’umubiri w’umwuka, kwizura, (mu mwibare) umutekano, ubuzima bwiza, (mu mubiri), ubuzima, gutuza, ukwishima, amasano y’ubunt, no mu buryo bw’umwihariko w’Imana mu isano y’isezerano.

Imana ishobora ku kwiringira kubwo kugubwa neza igihe umutima wawe ukize.

Iyo ubushake, ibitekerezo n’amarangamutima byawe bihura n’ishusho ya Kristo, Imana ishobora kukwiringira kubwo kugubwa neza kwayo. Kubera iki? Kubera ko iziko nyuma ushobora kugubwa, aho kugira ngo ugubwe neza kukugire. Kugibwa neza bituruka ku buryo bw’isi mu buryo bworoshye bisobanura kukurinda kuva mu bushuti nyakuri n’Imana, kuzabangamira kwigenga kwawe kuru yo. Iyo Atari wowe ubaho nyamara Kristo aba muri wowe, Imana izatuma ugubwa neza.

Ni iki cyo kugubwa neza mu nzira z’Imana?

Ubusobanuro bwo kugubwa butandukanye n’ubusobanuro bw’isi. Imana ifite uburyo butangaje  bwo kubika amabanga amwe n’amwe kuri yo ubwayo. Nashobora kuvuga byose ko niba mu buryo bwuzuye bitanga byose byo mu mibereho kuri Yesu nk’umwami, nta cyerekana ukuri, no gukuraho iyo mibereho mu kubaha kwiza ushoboye, ko Imana izazana ubusobanuro bwayo ko ko kugubwa neza kuri wowe bitazaguteza urujijo. Abefeso 3:20 havuga ngo: “Nuko ibasha gukora cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukorerano.”

Ntitwacika intege niba twaramaze gutunganya ibyo kugubwa neza nk’ubukungu. Ikintu gikuru cyo kwitabwaho kugubwa neza k’umutima wawe, bisa n’ibya Yohana aho yavuze 3Yohana, kwemera ukuri kukaba muri wowe, na none no kugendera mu kuri. Emera Imana ikize ubushake  bwawe, ibitekerezo n’amarangamutima nk’uko  twabiganiyeho mu gitabo.

Ntunanirwe kwihangana, ntiwite ku kugubwa neza kw’ubukungu, nyamara wite ku busabane bwawe nayo. Ibuka, nizeraga ko kugubwa neza mu nzira z’Imana kuza kunyuze ku muryango “w’ubukene”. Iyo mvuze ubukene mba mvuze ubwoko ubwo aribwo bwose  ko kugomwa ibintu, kubura cyangwa ibyifuzo bikuru.

Kubwa bariya bari muri mwe mu mahanga Atari ay’amajyaruguru bamenyereye ibura by’ibibatunga biturutse ku bukungu bukennye cyangwa imiterere ya Politiki ifite ibitekerezo bimwe na bimwe. Ntuzashake gishingira kuri bakristo bamwe bo mu bihugu bikize mu majyaruguru haturuka amoko aguwe neza ngo bagufashe, uko ni ugusenga ibishushanyo. Hanga amaso ku Mana kubwo kugubwa neza kwawe, izaguteganyiriza ibyo byifuzo.

Guha Imana icyubahiro

Kandi ndangiza, nizera ko kugubwa bikubiyemo gukoreshwa n’Imana kubirenze ubwami bwayo mu bwami bwacu bw’agahato. Gutanga icyubahiro bisobanura kudatwikira ibanga. Ibi byaba nk’umubyeyi uhagurutsa umwana, cyangwa umurimo w’Imana aho dutuye, n’ubundi bwoko bw’imihamagaro ikubiye mu Itorero no kuba intumwa.

Kugubwa neza ntibisobanura kubura imibabaro mu buzima cyangwa ibigeragezo no gusuzugurwa.

Hari ubwoko bwatandukanye bwo kugubwa neza Imana ifitiye abantu batandukanye. Abizera mu matorero arenganywa bagomba kubaho bafite ubusobanuro butandukanye bwo kugubwa neza. Nasuye abizera bo mu Bushinwa bashobora kukucbwira ko bari mu kigo cy’inzu y’imboye kubezra ibiryo bike, kuko babona ubwami bw’Imana bwagutse ku mibabaro yabo. Amatorero mu moko arenganywa arakura cyane akikuba.

Abizera bizeye kubwo gukira k’umubiri kandi bakaba batarabibonye, bakomeza gushaka Imana nyamara ku zgihe gisa gityo bumva baciriweho iteka cyangwa bari inyuma yuko batabona gukira kwabo. Imana ikorana n’abantu ku giti cyabo mu buryo butandukanye.

Uguhirikwa kw’ibitare gufatanye n’umuzuko.

Yesu yakugurishije umwana wok u musaraba ntiwagombye kubabazwa igihano cy’icyaha yishushanyije na byo kandi agushyira mu muzuko. Iyo igitare cyawe gihunitswe, ugira uruhare mu mbuto z’umuzuko hamwe n’umwami. Itegereze izi ngero zanditswe muri Yesaya  yerekana uko kugubwa neza ari imbuto zuzura zikagukura mu bukene. (Yesaya 35:1-10).

  1. Ubutayu n’umutwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habozeleti.
  2. Bazarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebabanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’ i Sharoni, bazareba ubwizwa bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu.
  3. Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amajwi asukuma
  4. Mubwire abafite imitima itinya muti: “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana gukora, ariko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”
  5. Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa.
  6. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala. Ururimi rw’ikiragi ruzaririma kuko amazi azadudubiza mu butayu, imigezi izatembera mu bidaturwa.
  7. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ibidendezi, nk’umutarwe uza hinduka amasoko. Mu ikubitiro aho ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya.
  8. Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera, abanduye imitima ntibazayicamo ahubwo izaba iya babandi. Abagenzi n’aho baba ari abaswa ntibazayiyoba
  9. Nta ntare izahaba, inyamaswa  yose y’inkazi ntizayigeramo, ahubwo abacunguwe nibo bazayinyuramo.

10. Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni, bazaririmba ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizabahunga”

Yesaya 61 ni ubuhanuzi buvuga ibyazanywe na Yesu ku isi, bitagira byita ku bakene, gukingira abari mu nzu z’imbohe kubohora imbohe. Bikomeza bivuga urupfu no kugubwa neza mu buryo bw’umwuka ko gucungurwa kw’Imana, na none bikavuaga kunesha imivumo y’igihe. Bivuga kugubwa neza mu buryo bw’ubukungu bikarangirizwa ku gucungurwa kw’abantu b’Imana bayikorera nk’abatambyi b’isezerano rishya cyangwa abakozi b’Imana.

 

 

 

Yesaya 61:1-11

  1. Umwuka w’umwani Imana ari kuri kuko Uwiteka yansoze amavuta ngo mbirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye, kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe
  2. Kanti yantumye  no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo no guhoza abarira bose.
  3. Yantumye no gushyiraho iegeko ab’I Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyombo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye , kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuaka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.
  4. Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.
  5. Abanyamahanga nibo bazabaragirira imikumbzi, kandi abashyitsi nibo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.
  6. Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana  yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze kandi mu cyubahiro cyabo niho muziratira.
  7. Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagereshwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Nicyo gituma mu gihugu yabo  bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.
  8. Kuko njyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabbitura ibikwiriye iby;ukuri, nzasezerana nabi isezerano rihoraho.
  9. urubyaro rwawe ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.

10.  nzajya nishira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yamyambitse imyambro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nkuko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye.

11.  Nkuko ubutaka bumara umumero, kandi nkuko umurima umeramo imbuto ziwuhizwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose”.

 

Ibyishimo mu cyimbo cyo kwirabura bivuga umuzuko.

Zaburi 30:5 havuga, “kuko uburakari ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu, ariko mu gitondo impundu zikavuga.

Kugubwa neza mu nzira z’Imana, mu bitekerezo byanjye, ni igihesha Yesu icyubahiro cyangwa ikimumenyekanisha.

Yohana 15:8, havugango, ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi mukaba abigishwa banjye.

Yohana 12:24 havugango, “ariko utankunda ntiyitondere amategeko ynjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.

Nizera ko niba dukurikiza inzira yaciwe n’intumwa Paulo mu Bafiripi 3, ko tuzaba mu mahugurwa y’Imana twerekeza mu kugubwa neza Imana ishaka kuri twe.

“Kugirango mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufata imbabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe, ngoa ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutungwa rwose, ahubwo mbakurikira kugirango ahari mfate icyo Kristo yamfatiye (Abafilipi 3:10-12).

Ibyavuye mugitabo cyanditswe na Dr. Kirk Pasteur Umuyobozi w’Itorero Mount Param North Church of God.

Irashaka ko turangiza urugendo neza. Nubwo ibihe byinshi twibanda ku tuntu duto duto k’ubwurugendo rwacu rwo kugubwa neza, ibindi twavuga ni nk’amafaranga dufite muri banki cyangwa ubushobozi bwo gukora imishinga minini.

Imana yibanda mu by’ukuri ku shusho nini yo kugubwa neza.

Icyerekana urukuri ko gutsinda kwacu mi mibereho ni amategeko agenga imitima yacu. Yohana avugako dusenga dusenga kugirango tugubwe neza mu bintu byose, hakubiyemo ubuzima nyamara ahurizamo ibyo bintu ku ntera yo kugubwa neza mu mitima yacu.

Inshingano yacu ni ukubaho kandi tukizera mu buryo ubwo aribwo bwose kugirango kuiherezo ry’urugendo rwacu, tuzashobore kwirinda, tuti nguwe neza mu mutima wanjye!

Inshingano y’Imana, niba twarabayeho kandi tukizera neza, itwitegereza iri mu ijuru mu manza zitabera maze ikavuga iti “ wakoze neza mugaragu mwiza kandi ukiranuka!” Injira mu munezero wa Shobuja.

Amagambo asoza

  1. Umuntu w’umunyamwuka, umwanditsi Watchman Nee
  2. Ibyibanzweho byinshi byibanzweho n’itorero rya Dunklin Memorial Church. Twinjizamo n’ibindi byinshi byanditswe bivuye mu gitabo Inner Hialing (gukira imbere mu mutima). Turashimira cyane iryo torero rikora umurimo w’Imana ritangaje ryo muri Florida, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ryatanze inkunga yagaciro ku mubiri wa Kristo. Benshi mu bayobozi babo n’abanditsi ubu bitangiye abakorera Umwami Yesu Kristo.

Copyright *1992 by Dunklin Memorial Church.

Gikorrshwa n’uhawe uruhushya na ISOB.

 

 

 

 

Umugereka A

Indangamuntu y’ukuri yanjye

Nizera ko Muri Kristo Yesu ibyaha byanjye byose, iby’igihe cyashize, iby’ubu, n’iby’igihe kizaza byarangije kubabarirwa. Nakiriye mu buryo bworoshye impano ye ku buntu kubwo kwizera ntacyo nari kwigera nkora ngo nyijugunye. Urukundo rwe ruratangaje ntacyo rushingiraho.

Muri Kristo nahawe indangamuntu nshya, sinkiri muri Adamu. Ndi icyaremwe gishya ! Yesu yicaye iburyo bwa se aratuvuganira. Nta korwa n’Isoni n’ubwo nagwa akomeza nubwo nagwa akomeza kuntekereza ankunze mu byo ndimo byose. Satani nta mbaraga afite kuri njye kuko yatsinzwe rimwe kandi iteka ryose i Karuvariyo. Iyo Satani atangiye kuzikura ibyanjye bya kera ngo anshe intege ntekereza ako kanya kuri we nkibuka ahazaza he. Uwingenzi cyane ni uba muri njye kuruta utwara iyi ishaje irmbuka !

 

Muri Kristo rero nkiri imbata, ukuri kwanjye ni uko Imana ivuga. Sinshobora gukoresha  ihitamo kw’amarangamutima yanjye, guhera ubu mfite ibitekerezo bya Kristo si nghetamishwa n’icyinyoma cya Satani. Umwuka wera avugamu buryo bwanditse amayere ya satani. Buri gitekerezo cyerekanwa kuri njye kigomba kunyura mu kayunhiro ku kuri, bitari ibyo niba igitekerezo atari cyo cyera kandi kidahesha Imana icyubahiro, mu buryo busobanutse kiba kivuye ku mwanzi. Ndanga mu izina rya Yesu ibitekerezo bihabanye n’iby’Imana kandi satani agomba guhunga ! Muri Kristo nazuriwe kugendera mu bushyashya bw’ubugingo. Ubugingo burumbutse, ubugingo bw’iteka, ubugingo bwe ! nagizwe umuturage w’ijuru. Mbega ubwo Data ari kumwe nanjye iminsi yose, umubisha wanjye yaba nde ? ndakomeye kuruta undrwanya. Insinzi yamaze kuba iyanjye.

Muri Kristo hari ibyiringiro by’iteka. Guhangayika no gutinya ntibikiri inshuti zanjye. Ibinyoma bituruka ku mwanzi satani. Nta masezerano bifitanye n’ukuri kw’indangamuntu yanjye. Ubu ndi muzima ku bw’ukuri kandi napfuye ku byaha. Yesu ni we byose muri byose kuri njye. Si nzaramya ikindi kintu cyose cyangwa n’undi muntu. Ntawundi uri hehuri y’Imana. Niwe byose muby’ukuri nifuza, ni inzira yanjye, ni ukuri kwanjye, ni ubugingo bwanjye, arampagije.

 

Isengesho risoza ku bwawe

Abefeso 3 :16-21, havugango  “ubahe nkuko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu, ku bw’Umwuka we, kandi ndo Kristo ahore mu mitima yanyu, kubw’umwuka we, kandi kristo ngo ahore mu mitima yanyu k’ubwo kwizera kugirango ubwo mumaze guhorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure kw’ikijyepfo bwacyo ubwo aribwo. Mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana . Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira byose nkuko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro cyibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.”