freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 2

Kuki Imana ikuzamura

Icyitonderwa ku murongo wa 11 icyo Yesu yatubwiye gukora

“Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”

Nibwirako Yesu yashakaga ko uyu muntu agenda akinyunga n’abo mu muryango, akabababarira byongeye akabayobora kuri Yesu.

Nizera ko ari ishusho y’Itorero nyakuri, gukoresha kwizera kwabo bakazana abaremaye kuri Yesu. Nyine tugomba kuzana abantu kuri Yesu  kandi tukamureka agakora umurimo aho kugerageza kubagumishaho ibyo bituma bakomez akugira ibikomere byinshi.

Teknon si ngombwa ko bisobanura ku nta sano ihari, mu buryo busobanutse neza kandi bworoheje bivuga uwabyawe. Niringiye cyane ibyo Yesu yavuze hari andi magambo Yesu yakoresheje.

Ushobora kutaremara umubiri, nyamara ukaremara mu Mwuka cyangwa mu buryo bw’ubugingo

Ahari waba uremariye mu ibiyobyabwenge, kurya ibyo kurya by’indengakamere, kureba amashusho y’ingeso mbi zirenze z’ubusambanyi, n’indi myifatire mibi yose idahwitse. Ahari waba urira kuvura umururumba, waba ukora ibintu byo gutsemba umubiri wawe n’ibindi bikorwa byo kwigirira nabi, uhari ntushobora guhagarika imibonano mpuzabitsina ikurwa mu buryo butemewe, kureba amashusho agaragaza ingeso mbi z’ubusambanyi, uburakari, guta umutwe, n’ibindi bias gutyo.

Yesu yishyuye imiti ngo akure kuremara kwawe kw’inyuma.

Na none Yesu arongera ati “ibyaha byawe urabibabariwe” mu yandi magambo uko gukiranuka kwatandukanije umwana na se n’umuryango by’ikorewe nanjye (Yesu). Kubabarira bisobanura gukuraho no gufata ibintu ukabijyana ahandi  hantu. Uko kwangwa n’ubusambane butarimo ikintu bwaremaje uyu muntu bwikorewe na Yesu ku musaraba. Yesu yabivuze mu buryo bworoheje ati “Mwana wanjye, nzajya ku musaraba mu myaka mike, kandi aho hantu Imana izantererana indebe inyange urunuko, kuko ibi byaha wamazemo igihe kirekire uzabibabarirwa kandi ukabikurwaho.

Yesaya 53:5 havugako yes yacumitiwe ibicumuro byacu. Ibicumuro biri mu bikomere by’imbere, ibyo yacumitiwe nabyo biri mu bikomere by’imbere.

Yeremiya aravuga ati “Iyo minsi ntibazongra kuvuga bati , badata bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y’abana niyo arurirwa. Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye. Umuntu wese uriye imizabibu ikarishye niwe amenyo azarurirwa. (Yeremiya 31:29-30).

Mu yandi magambo mu isezerano rishya, Yesu azanywa ikitarashoboraga kunyobwa mu isezerano rya Kera. Imivumo ituruka ku bakurambere bacu ntizakugeraho kuko Yesu yayibabajwe mu cyimbo cyawe.

 

Reba icyabayeho !

“Arabyuka yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo, nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati bene ibi ntabwo teigeze tubibona.

Iyo wemereye Yesu ugaca bugufi akakubabarira ibyakorewe kuri wowe, cyangwa ibyakujeho by’ibicumuro n’ibyakugezeho bituruka kuri ba sogokuruza, kandi ukemerana nawe ko ababarira, rwose ubwo bubi bwawe burakira bugakurwaho. Sobanukirwa neza iyi shusho nini irebana n’imbabazi izagushoboza kubabarira abakugiriye nabi cyangwa abagucumuyeho.

Gukira kubanzirizamo imbere maze kugakora inzira yako inyuma.

Hari uburyo  twasabana n’Umwuka Wera kugirango tumwemerere yinjire neza muri twe, adukuraho ibikomere. Ibi tuzabireba mu bindi bice.

Ukora icyaha cyangwa ubona ingaruka zacyo ?

Kugeza ubu twibanze kubantu babona ingaruka zo kwangwa  n’uko ibi bimutera ibikomere muri we. Turashaka no kuvuga k’umuntu ukora ibyaha byo gutukana kandi akagira urwango. Ushobora kugirirwa ubuntu n’imbabazi. Niba warakoze ibyaha cyangwa ubikora wagezweho n’ingaruka zabyo. Wakumva ufite ibicumuro byinshi no gucirwaho iteka mu gihe usoma ibi, wakumva ubayeho mu mibereho yuzuye gucumura.

Nyamara ukeneye kudacirwaho iteka no kugera ku munsi w’urubanza ruheruruka. Gucirwa urubanza kwawe kuva nyuma kwaba imbabazi zanyura kuri Yesu Kristo. Yego arakuraho ibyaha byawe ntihagire na Kimwe gisigara.

Arahagurukiye kukubabarira no kugutumirira kwakira imbabazi ze nk’uko wihana kandi ukishyira mu biganza ngo ukire.

Ntibishobora guhita biza aka kanya, ariko komeza ubishyiremo umuhate.

Ijoro ryabanje ubwo nandikaga ibi, umuntu nzi yaje iwanjye afite ubuhamya. Ubu ndangije iki gice, hari ubuhamya butatu bumeze butyo. Nziko uwo mugabo yari umuntu ukurikiye Yesu  mu buryo bushinze imizi noneho menya y’uko yagiye mu bubata bw’icyaha cy’ubusambanyi.

Nyamara umwizerwa arwanira kubohoka kuzuye. Ampamiriza ko uko gukomereka kwe kwaturutse kuri se utaramuhwituye uko bikwiriye. Nyamara kuberako yababariye se, ise ubu ni umwizera wa Yesu uhamye. Ni umugabo ufite inzara y’ijambo ry’Imana. Inshuti yanjye yarambwiye ngo ibona se “nk’Umwami Dawidi, wakoze ibyaha birengeje nyamara nyuma agahinduka’ Umuntu ufite umutima Imana yishimira”.

Kugubwa neza k’umuntu

3 Yohana 1-4 Bibiliya isobanuye cyane itubwira iti,

1. Njywe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri.

2. Ukundwa ndagusabira kugirango ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.

3. Kuko nishimwe cyane ubwo bene Data bazaga bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.

4. Nta cyantera, umunezero waruta uwo kumvira ko abana banjye bagendera mu kuri.

Ubusobanuro bwo kugubwa neza ni ukwemerwa gukomeye nkuko tubibona muri 3 Yohana:

Biroroshye gukora urugendo ushaka ibyiza no kugendera mu nzira nziza. Gukora ushaka ko n’abandi bagubwa neza, kuyoborwa mu rugendo rwo kugubwa neza, kubona ibyo wifuza, kwemera imbuto kurangiza ibyo wateganije. Kurohama mu ruzi, gutsindwa.

Ibi ntibyari isezerano rya Gayo uwandikiwe uru rwandiko. Ahubwo cyari icyifuzo cy’umwanditsi, Yohana, mu buryo busa nubwo  dushaka kwandika mo tuvuga tuti” Niringiye ko uri mutaraga kandi ufite byose ukeneye. Ku murongo wa gatatu, Yongera kuri ibyo byiringiro  ibyo abona ko iyo imibereho yawe iri mu kuri kose k’ubutumwa bwiza nta kabuza uzagubwa neza.

Kugubwa neza k’umutima aho gutangirira nk’uko biri ku murongo wa 3 ubanza ni ukubaho imibereho iri mu kuri k’ubutumwa bwiza bwose.

Mbere ya byose dukeneye gushyirwa wino kumyizerere yacu  mu byo Yesu adukorera n’ibyo aduhindurira kuba. Na none dukeneye gukora kuri uko kwizera nk’ijamo ry’Imana “kwizera” muri Bibiliya ni inshinga nkora

. Kugubwa neza k’umutima kuzuzwa no kwikorera umusaraba wawe k’ubwibice bitatu by’umutima wawe.

  1. 1. Ubushake : Mu by’ukuri bi Yesu ugenzura ubugingo bwawe? wamugize Umwami? Iki ni cyo kintu gikuru gisabwa ngo umuntu akizwe, kumugira Umwami wawe. Gukizwa ni ukuvanwa mu byago.
  2. 2. Ibitekerezo. : Wikorera umusaraba wawe ugafata mpiri ibitekerezo bitajyanye n’imigambi y’Imana kandi ukemerera Ijambo ry’Imana gukiza intekerezo zawe.
  3. 3. Amarangamutima : Mbese wemerera amarangamutima yawe akagenzura imibereho yawe cyangwa wikorera umusaraba wawe maze ukabwira amarangamutima yawe gusubira inyuma?

Ibi ni ukubaho imibereho yawe mu kuri kose k’ubutumwa bwiza.

uku ni ugukiza umutima wawe kuzakurikira kwikorera umusaraba wawe nk’uko bisobanurwa hejuru, no kugubwa neza mu mibereho yawe bibone gukurikiraho.

 

Fasha mu bihe bikomeye by’ubukungu

Abantu benshi bajyanwa ku “iherezo ryabo ubwabo” mu turere tw’ubukungu. Ni ibintu biganisha ku bintu Yesu azana abantu benshi kuri we ngo bamwizere kandi bizere na se. Nita iri hindagurika irizanisha ku cyifuzo cyumvikana. Niba rero udashobora gukoresha imibereho yawe ngo ubone umutungo, uri umukandida wo gukira ibyo bibazo ufite nk’uko iki kirema kiboneka muri Mariko igice cya kabiri. Tekereza ibi: Iki kirema nticyashoboraga gukora cyangwa ngo kibe hari umwuga cyakora mu mibereho yacyo. Gusa cyabaga giteze amakiriro ku bandi Bantu, na none nticyashoboraga kuba gifite umugore n’abana, urukundo rwacyo rwari rike rwari hasi cyane, nta gushidikanya ko cyabagaho nta byiringiro gifite.

Niwisanga ufite icyifuzo cyumvikana, tangira wumve ufite “intsinzi y’imibereho” ibyo tuzabisobanura muri iki gitabo, sobanurirwa ukuwe kuri teknot (umwana wawe wabyaye bwite), maze witwe hnios umwana usobanurwa neza mu Byahishuwe ko hanyuma tuzakora mu bihe bikomeye byo guhagarara ku ijambo ryayo, mu bihe by’umubabaro abantu bazageragezwa ngo batizera Imana, kuri iryo herezo ryabyo hazabaho gukorana n’Imana itangaje ariyo Data, itugenera byose twifuza kandi dukeneye. “Unesha azaragwa byose nanjye nzaba Imana ye nawe abe umwana wanjye” (Ibyahishuwe 21:7). Turi abaragwa b’ibintu byose. Ntitukiri abana babyarwa, Teknot, abana badafitanye isano no Data, ahubwo turi  Hwuios biboneka mu Byahishuwe byahishuwe mu zindi ndimi.

 

Huios bisobanurwa nko gusa n’uwo ukeneye. Abayoborwa n’umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana (Abaroma 3:6), mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. Abanteye inkunga ni abamfashije kwandika iki gitabo twatangajwe nuko Imana ibona isano nayo Huios bigakora ibitangaza mu buryo by’umutungo no mu bindi  byifuzo twumva dufite mu mibereho.

Ndimo kuvuga kubirebana n’uruhare rw’Imana mu mibereho yacu y’ubutunzi; ndetse tukagiran’impano tuvukana, ubushobozi n’amahirwe ashimishije bishobora gutanga umusaruro.

Nkuko twaciye mu buryo mu buryo bwo gukira imbere muri twe, byari ibi bibaho bikatugera umunsi ku munsi mu bwami bwacu bw’umutungo. Imirimo yarahanzwe, amadeni akomeye akurwaho, inkunga zarabonetse mu murimo w’Imana, ingo zaguriwe ibyo dukeneye, ntimwihebe umunsi k’umunsi ko ubukungu bwakendereye.

 

Turebe yesu ukorera mu mibereho yacu azita ku bihe turimo by’ubukungu bumeze nabi twahamya ko iyo tubanje gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose tuzabyongererwa (Matayo 6:33).

Ibyo washingiraho ngo ukurikire

  1. Gukomeza isano yawe na Data Imana, ukuri kwawe ubwawe n’abandi.
  2. Gusabana n’Imana mkuko nkuko tubibona muri Biliya yitwa Vernacular, ndetse ikabababarira. Byose biri mu gusabana n’Imana!

 

Nee, Watchman. Song of Songs. Christian Literature Crusade. Fort Washington PA. 1965, page

<top>