freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 3

Imbaraga z’iyerekwa

 

Nashaka gutera iyerekwa mu mutima wawe bizaguha imbaraga zitera gukomeza ubusabane bwawe n’Imana.

Ubusabane n’Imana binyuze muri Yesu Kristo no mu mwuka wera bizazaba amahoro, umudendezo no kugubwa neza kuri byose, kandi yinshi muri byo bizakuzanira ubucuti bw’ukuri na Yesu. Azakubera uw’ukuri cyane azumva bamuvuga kuri wowe. Icyakora, ubwo busabane busa butyo busaba ibintu bimwe na bimwe ugenderaho ku ruhare rwawe. Ubusabane bwose busaba ibyo umuntu agenderaho bimugenga bikamuyobora, ariko rero iyo cyose kiri mu mwanya wacyo, ubusabane ni ikintu gishimishije cyane dushobora kunezererwa.

Iyerekwa rizana umurongo ngenderwaho

“ Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa” Imigani 29:18

Umuntu ntekereza yaremewe gusohoza iyerekwa, mu yandi magambo ibyiringiro.

Ikintu cya mbere Imana yabwiye Adamu nk’inzira yo kubaha umugisha, byari kuvuga iyerekwa. Imana ibahe umugisha, imana irababwira iti “mwororoke mugwire” mwuzure isi mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi “Itangiriro 1:28”.

 

Mu gihe icyi gitabo cyibanda kukubohoka abantu bava mu buretwa bukorerwa mu nzira zitanejeje Imana uzabona nkuko usoma ko ikigenderwa ari uguteza imbere ubusabane bwawe n’Imana, ko yo yonyine izakubohora.

Kwagura no kuvugurura ubusabane bwawe n’Imana bisaba umurongo ngenderwaho ku ruhande rwawe. Imana yakoze buri kintu, ubu ni uruhare rwawe. Imana yakoze buri kintu, ubu ni uruhare rwawe. Imana yakoze buri kintu, ubu ni uguhesha ishusho nziza umurimo we utangaje na none hakabaho umubabo ushingiye ku bucuti buzira amakemwa nayo.

Umurongo ngenderwaho usaba iyerekwa nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Imigani 29:18.

Abantu benshi bakorera kugirango bagere ku iyerekwa ni ikintu kifuzwa nabo.

Iyo umuganga aguhaye umuti ugendera ku mabwiriza yo kuwufata igihe uwukoresha kuko ufite iyerekwa ryo gukira.

Iyo ukora raporo ya buri munsi, ukora akazi naho waba utagakunda, kuko ufite intumbero yo guhembwa.

iyo ugiye guhnga mu murima ukiyuha icyuya ubiba, urabikora kuko ufite icyerekezo cyo kuzarya.

Ndashaka kujugunya iyerekwa mu mitima yanyu mu gihe nsenga bizabatera (nanjye) guhinduka abantu bayoborwa n’amabwiriza twahawe n’ubushobozi bw’Isano n’Imana. Reba urutonde rw’amasezerano ari aha hasi kuri buri murongo ngenderwaho.

 

Icyerekezo cy’amahoro n’umudendezo

2 Petero 1:2

Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu. Zose muri izi nyungu ziza kubwo kumenya Imana ubwayo    

2. Icyerekezo cyo kugubwa neza mu nzira z’Imana

“Mukundwa ndagusabira kugirango ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nkuko umutima wawe uguwe neza, kuko nishimye cyane ubwo bene data bazaga bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.

Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri (3 Yohana 1:2-4). Icyo twavuga aha ni uko kugubwa neza ari igisubizo cyi kugubwa neza n’umutima wawe. Kugubwa neza k’umutima wawe kuza neza iyo ukomeje umubano urangwa n’ubushuti buzira amakemwa buri hagati yawe n’Imana.

 

3. Icyerekezo cy’ubucuti nyakuri. Imana iba umunyakuri kuri wowe. Abefeso 3:17-19

 

“Kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu kubwo kwizera, kugirango uwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo aribwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzure kugeza ku kuzura kw’Imana.

Abafiripi 3:10

“Kugira ngo mumenye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye , no kujya nshushanywa no gupfa kwe”

Icyemezo cyo kuzuza uguhamagarwa kwawe, intego yawe n’umugambi Imana igufitiye.

“Yadukijije ikaduhamagara  ibitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe nuko yabigambiriye ubwayo, no kubw’ubuntu bwaherewe muri Yesu Kristo ahereye kera kose (2 Timoteyo 1:9).

5. Icyerekezo cyo gusa na Yesu no kwezwa

2 Petero igice cya mbere ibyo mu buryo dukomeza kumwenya Imana ko tuzaragwa amasezerano nayo, n’ibindi idukorera, no kuzasa na Yesu, “Kuko Imbaraga z’Umumana zitugabiye ibintu byose bituzanira ubugingo no kubaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Icyo nicyo cyatumye aduha ibyo yasezeranyije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kudgira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.”

6. Icyerekezo cy’isezerano iteka ryose

Ariko utizera  ntibishoboka ko uyinezeza, kuko uwizera Imana akwiriye kizera yuko iriho, ikagororera abayishaka (Abaheburayo 11:6). “Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiye ibyo yakoze akiri mu mubiri ari byiza cyangwa bibi” (2 Abakolinto 5:10), umuntu wese urushanwa yirinda muri byose, abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika (2 Abakorinto  9:25).

Icyerekezo gituruka ku Mana cyazaniye Gidiyoni kuva mu buretwa agera ku mudendezo ku ntego no kugubwa neza.

Gidiyoni yari umuntu w’intege nke kimewe n’Abisiraheli kugeza igihe Imana yabahereye icyerekezo. Yari afite urukundo rusesuye ruri hasi cyane kuko abanzi ba Isirayeli bari barabakandamije  yari afite ishosho mbi ye ubwe. Imana imenya uko imbaraga  zayo bwite zashobora n’uko zahindura Gidiyoni, nyamara yashakaga guhindura ishusho ya Gidiyoni bwifte.

Imana ivuga ibyo bintu bitari nk’uko byagombaga kuba. Ikirenze ibyo nuko iyo turi inshuti z’Imana, ishobora kuduha ishusho nyayo ikwiye y’ukuri y’ukuntu Imana itubona. Uko itubona ni ukuri, bitari uko twibona ubwacu.Ibyo nibyo by’ingirakamaro by’icyerekezo!

 

“Malayika w’Uwiteka arambonekera arambwira ati: “Uwiteka ari kumwe nawe wamunyambagawe, ugira n’ubutwari.” (Abacamanza 6:12). Mu bice bikurikiyeho mu Bacamanza uzabona ko buhoro buhoro Gidiyoni n’Imana bagiye bagirana ubusabane bugera igihe bufatika. Ibyo byaremye muri Gidiyoni kwambikwa n’umwuka wera no gushobora kumva Imana k’ubushuti buri ntera yo yejuru. Inama yakomeje kugira ngo arwanye abanzi yari afite we n’abantu be bari mu buretwa.

Icyo ukwiriye gukora

Nibwirako utekereza  neza ugasubiramo ibyanditswe nakoreye urutone hariya hejuru, mbivugaho ubifate mu mutwe, kandi wemere bicengere mu mutima wawe no mu mwuka wawe. Noneho utangire winjire mu bushobozi bw’isano nkuko bivugwa mu mugereka

A. Maze utangire utere intambwe mtoya. izo ntambwe ntoya zizubaka mu bitekerezo byawe ubushobozi bw’isano. Uko igihe kigenda uzashobora gutera intambwe bikoroheye, tekereza k’umuntu utwaye imodoka bimusaba imbaraga zitari nke kuyigendesha ibirometero 25 kugeza kubirometero 40 mu isaha kuruta uko yagenda ibirometero  0 kugeza kuri kilometero 10 mu isaha. Ibi twavuze ni amategeko agenga umuvuduko mu magambo asobanutse cyane, “umubiri unyeganyega, uhora ukenera kunyeganyiga, umubiri uruhuka uhora ukenera kuruhuka” umubiri na none mu kunyeganyega uhora urimo ingendo zisa zityo, mu gihe impinduka zisaba imbaraga zikomeye. Niba “uruhuka” ntugende mu bushobozi bw’isano n’Imana, noneho koresha imbaraga z’umurongo z’umurongo ngenderwaho wawe kugirango ugere ku isiganwa rikwiriye. Niba udafite umuvuduko kw’ubw’iyi sano cyangwa umuvuduko. kubw’ijambo ry’Imana, noneho aturira Imana kandi uyisabe kugukorera umurimo mushya muri wowe.

Umugereka A

Ubushobozi bw’Isano

  1. Fata icyemezo gihamye cyo gukurikira ubusabane.

Mwitange uko bikwiriye ku Mana.

Abaroma 12:1-2 iki ni igisubizo cyacu cy’isezerano ry’amaraso  ashobora gutambwa kuri twa n’Imana.

2. Fata umwanya wo kumva : Ugomba gufata mu ijambo rye : Ijambo ry’Imana ryuzuye isezerano ry’amaraso; Ijambo ry’Imana ni Yesu ubwe si igitabo cy’amasezeano dufata cyangwa ngo duhitemo. Ijambo ry’Imana rishobora gukurikizwa nk’umuyoboro n’ubushobozi bw’isano rya buri munsi kandi rikitegerezwa nko .kumva Umwami wawe, Yesu we ubwe. Musabe muvuge Ijambo ry’Imana riri hejuru ya byose. Kandi rirema kwize no mu buryo busanzwe ibyo kurya bibyara imbaraga. Yesu yavuze ko ariwe Manu y’ukuri itanga ubugingo buhoraho. andika ko cyo wumva ari ukuvuga.

3. Fata akanya ko kuvuga : Amagambo yawe. Ni by’ingenzi guca mu nzira ifunganye ngo wongere ubusabane bwawe n’Imana. Andika uko ubyumva. Kuba umwizerwa n’umuhuza wawe Yesu w’amaraso y’isezerano bizatuma ibyaha bijya kuri we. Ntiwashobora kandi ntiwazanesha, mu buryo ubwo aribwo bwose mu mibereho yawe utari umwiringirwa. Dukora gahunda ebyiri z’umunsi ubu ni uburyo bwo kwemerera Umwuka Wera “Agatemba” akakuvugaho. Icyambere jya ahantu hatuje, ibitekerezo byawe ubihe Yesu maze utangire umuhimbaze. Wandike ibyo usahaka kumusaba. Nyuma wandike ibyo wumva mu mutima wawe. Nubwo haba harabanje kubaho gucumura kubwo kwizera Imana izaba, Iyukuri kuri wowe.

Uko wamenya ijwi ry’uwo  urimo kumva

Ijwi ry’Imana : Ryemeza, rikosora, kandi rigira aho ryerekeza, aho riganisha (ukuri)

Ijwi rya satani: Rirashukana ribeshya kandi riciraho iteka.

Ijwi ryawe bwitwe, cyangwa umubiri wacu : Rihamya ryerekeza ku kintu, rikemeza, rihakana, rikavuga nabi abandi.

Kwigenzura tukamenya niba turimo kumva ijwi ry’Imana

 

Ni ibyanditswe ?

Bihesha Yesu icyubahiro?

hari ugukiranuka mu mutima wanjye?

Birubaka cyangwa birasenya ?

Mbese bizana umudendezo cyangwa bizana uburetwa?

Uburyo Imana ituvugishirizamo

Bibiliya, ubwenge bwo guhishurirwa bijyanye n’Umwuka Wera. Umubiri wa Kristo : inshuti zizera Kristo, abajyana b’abashumba mugire ubwenge kugirango mudatwarwa n’ibi.

Umuhamya utuje : Ijwi ry’Umwuka Wera. (Zaburi 139:23-24,1 Yohana 1:9)

Icyitonderwa no mu mibereho ya buri munsi ( Yeremiya 32:8), umuhuza utanga raporo : Ni iby’ubwenge kugira Inshuti zizerwa izagukangura ikakwereka ibyawe mu mibereho yawe.

4. Fata akanya ko kuvuga : Ijambo ryayo; satani n’ingabo ze aribo ba dayimoni bahora barekereje, badacogora ngo barwanye umuhati ufitiye Yesu, gusa ugomba kubanesha. Yesu yaguhaye ubutware n’inshingano zo kuvuga ijambo rye ubarwanya. Imana ibwira Yosuwa nk’uko tubona mu gitabo cya Yosuwa 1:8 havuga ngo “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo uzajye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose”.

Hari igitekerezo naguha kugira ngo ukore ibi: Soma Zaburi n’Imigani umunsi ku munsi, wasoma uvuga cyane Zaburi eshanu buri gitondo koresha uburyo bwa karindwi, nk’uko bivugwa, ku italiki eshatu z’ukwezi soma Zaburi 3, 33, 36, nz 123 na none soma Imigani 3. Muri ubu buryo bugurura imitekerereze. Byira satani ijambo ry’Imana kandi yemera ko umwigishwa ababazwa.

Kugira ngo avuge ibiri ku mutima biboneka muri Zaburi, wumve uko umwuka wera azaguha ijambo ry’Imana rijyanye n’igihe cy’umwihariko ugezemo.

5. Kwuza ijambo ry’Imana

Kuza ijambo ry’Imana ni ingirakamaro cyane kandi ni iby’agaciro kanini cyane. Nashingiye kuri Yosuwa 1:8 bitubwira kubitekereza amanywa n’ijoro. Zaburi 1:2-3 havuga: “Ahubwo amategeko y’Uwiteka niyo yishimira, kandi amategeko ye niyo bibwira ku manywa  na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe  cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:2-3).

Gutekereza ku ijambo ry’Imana ry’Imana byimura kandi bigaha  umurongo ibitekerezo byawe bya kamere. Bituma ijambo ry’Imana ricengera mu mutima wawe. Ijambo ry’Imana ryongeye gutekerezwa bisa n’inka yuza ibyatsi yariye ikongera ikabikanjakanja neza. Ibi rero bizemerera ijambo ry’Imana kwinjira neza ricengera mu mutima wawe, bizaha umwuka wera akanya ko kuvuga ikintu cyawe bwite bivuye mu ijambo ry’Imana.

Kwiyiriza ubusa

Kwiyiriza ubusa ni umurongo ngenderwaho w’ingirakamaro, hari uburyo bwinshi bwo kwiyiriza ubusa, sinabipfundikira aha, ikingenzi cyo kwiyiriza ni uguhakana kwifuza gukomeye k’umubiri, kurya.

Mu gukora ibyo, icyambere ni ukumvira umwuka wera kuruta ibindi byose, mwibuke, kamere yanga ibyo umwuka ukunda n’umwuka ukanga ibyo kamere ikunda : (Abagalatiya 5: 17) nasomye ko igihe umuntu arakaye aba yumvuye kamere ye kuruta ibindi byose.

7. Kumvira Imana

Saba Imana iguhe ikintu cyoroshye ,  ikintu gito buri munsi washobora kumvira ahari byaba gzutera umwete undi muntu, ahari byaba kudakomeza kuryana ubusambo, ahari byaba kumwaturira ibyaha, byaba gufata mpiri ibitekerezo cyangwa kubabarira umuntu runaka, cyangwa gutanga impano y’amafaranga.

Iki ni ikintu gikomeye Yohana 14:21-23 hatubwira ko iyo twimviye ijambo rye azatwiyereka cyane. Igihe wabonye Yesu ubusabane na we ntibizaba umurongo ngenderwaho, ahubwo bizaba kumurikira ufite urukundo rufatika.

Ibikomere biterwa n’abandi

Ibice bike bya mbere bibanza by’iki gitabo byagenewe kuguha imyumvire yihuse kandi yoroheje y’ibikomere ingaruka zabyo, nuko bikira. Dushaka kugutera umwete ko Imana yifuza kugukiza kandi ko izakoresha ubushuti bukomeye cyane ngo ibikore. Ubu izakwereka impamvu zitandukanye z’ibi bikomere no gusenga nk’uko wasomye ko ushobora kumurikirwa n’umwuka wera ukongera ukamenya ibikomere bire muri wowe ubwawe.

Sinteganya ko abantu baba abahanga kuri iyi nyigisho y’ibikomere by’imbere mu mutima, ibitutsi no gukira imbere. Nyamara, nize ibintu bimwe na bimwe bijyanye n’izi nyigisho bivuye mu mibereho yanjye bwite nabayemo no kubohoka, bivuye mu ijambo ry’Imana, bivuye mu gitabo cyo gukira mu mutima, kandi biturutse kubanteye inkunga mu bwanditsi bw’iki gitabo aribo Michael na Karen.

Ntibivuga ko iki gitabo ari imfashanyigisho yuzuye y’ubuvuzi bwo gukira imbere, nyamara kigenewe kukuzanira ibikorwa by’ibanze kubirebana n’ibikomere n’uburyo bw’ibanze bwo kubikira. Turizera ko Imana izakoresha imyumvire yacu y’ibanze n’Uburyo bworoheje bwo kwandika bugutera umwete, ahari umwizera utarakomera gukurikira wivuye inyuma wese.

Gutera umwete

Ndashaka kuguha ijambo ritera imbaraga niba ahari waratutswe, waranzwe, warakomerekejwe mu buryo bumwe na bumwe n’abandi Bantu cyangwa se n’imibereho yo ubwayo.

Ndashaka kugutera umwete niba uhungabanyijwe n’ibiriho, imyifatire mibi cyangwa imibereho itanejeje Imana. Nk’uko dutera intambwe tujya mu bice bitaha, uzahabwa igisubizo ku bibazo byawe, ibyaribyo byose cengera wumve mu bubata cyangwa uko wamazeyo igihe mu mibereho idahuye n’ubuzima bwawe.

Ntuzifuza kubaho ufite imyumvire mu mutima wawe idahuye n’imibereho yawe. Abantu benshi bigeze bumva bagwa basa n’abagushijwe n’ishyano. Bumva ko ikintu bakora ko kitari bugende neza, ndetse n’aho byaba gusabana n’Imana, bumva bari hasi y’abizera bose bagatangazwa no kumva bafitanye ubushuti n’Imana n’abandi bose bafite.

Imana yari he?

Imana iri hejuru y’ibintu byose, itegeka isi ikoresheje  ubwenge butagereranywa. Ishaka kugirana umubano wuzuye urukundo n’umuntu. Nyamara kugira ngo twishimire umubano wuzuye, urukundo, umuntu agomba kugira ubushobozi bwo kunyuranya, ari ukwangwa kuba kwayo hejuruy’ibintu byose kudutegeka n’urukundo rwayo. Nta rukundo rwo kubohoka ufite, muby’ukuri ntiwakunda. Kubw’ibyo abantu babi bakora ibintu bibi.

Niyo mpamvu ibintu bibi bibera mu mubereho yacu byo tutashobora kubonera ubusobanuro. Ushobora kwibaza uti: “Imana yari he unwo abo mu muryango wanjye banyirukanaga?” “Nta mahitamo nabona muri ibyo byose” umwe yabaza Imana ati ko Imana yemeye ko Yobu agera mu bihe by’imibabaro? Aho rero dufite igitabo cyitwa urugendo rwa Yobu.Nta muntu washobora kuguha igisubizo gikwiye kuri ibyo “kuki?” Uretse kwibaza ibibazo tuba mu isi y’ibyaha . Nyamara nizera ko ijambo ry’Imana riduha  ibisubizo bimwe na bimwe bishobora kutuzanira amahoro, umutekano, ubushuti n’intego, z’ibyo tugamije kugegenderaho.

umurimo wa Yesu ku musaraba no kuzuka kwe bikubiye kuvuka kwawe bundi bushya biva muri uwo murimo Yesu yakoze, biguha imbaraga buganisha ku buntu guhindura ibikurushya mu mibereho yawe.

Ubwo rero usuzugure ibyakubayeho wemere Imana ihindure ibyo ufite bidafite agaciro mo iby’igiciro cyinshi. Icyongerwa kuri ibyo, ntekereza ko ari iby’ingenzi kubika mu bitekerezo ko Imana ari iya mbere n’imigambi yayo. Sinibwira ko ari umugambi w’Imana  kuduha imibereho yoroshye, bitwizeza ko tutababara mu buryo ubwo ari bwo byose. Igihe itaduhundagazaho imibababaro bivuga ko ikoresha gukora kimwe mu migambi yayo, aribyo kunanirwa kwa satani n’ingabo. Mu mibereho yayo Yobu yananije imbaraga za satani mu bwami bwayo bwo kwihangana. Ndizera ko ari icyigisho cya mbere  cy’iki gitabo  cya Yobu. Intumwa ya satani kuri Paulo “ Igishakwa cyo mu mubiri we”( 2Abakorinto 12 ) cyananizaga imibereho ya Paulo, kunesha ibikomere n’ibigenerwaho bigamisha ku mibabaro biganisha kuduha umudendezo bikaba n’ibiganisha gutsinda izo ngabo za satani n’imivumo biri mu bwami bw’agahato. “None nishimiye amakuba yanjye yo kubwanyu kandi ibyasigaye kubwo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye kubwo umubiri we ari we Toreri (Abakolosayi 1:24).

<top>