freetobeyoukinyarwandacoverfront

Igice cya 5

Imivumo y’inkomoko

 

Imigisha n’imivumo

Imana yashyizeho isi n’ikiremuamuntu ngo gihabwe umugisha. Ijambo rya mbere Imana yambwiye Adamu ryari ibirebana n’  « umugisha » .

« Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, axfite ishusho y’Imana niko yamuremye, umugabo n’umugore niko yabaremye. Imana ibaha umugisha, irababwira iti : « Mwororoke, mugwire isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’ubintu bifite ubugingo byigenga hano ku isi. »(Itangiriro 1 :27-28).

Nyamara siko byagenze habayeho imbaraga zinyuranya n’Imana kuri buri kintu. Iyo haza kubaho urukundo hari kubaho ubushobozi bwo kubyanga. Kubw’ibyo niba haragombaga imigisha, na none hagombaga kubaho ubushobozi bw’imivumo. Ibi byiswe « Gukora nabi kudakwiriye. »

Kubaha kuzana imigisha, gusuzugura kuzana  imivumo

Umuvumo ni ikinyuranyo cy’umugisha. Umugigisha ni bumwe mu bw’ibintu biranga kugubwa neza n’igisubizo cy’amagambo meza agira icyo ageza ku muntu cyangwa se ibikorwa byiza.Umuvumo ni bumwe mu bwoko bwo kugwa uterwa kandi ugakwirakwiza n’amagambo mabi cyangwa imirimo mibi. Mu Gutegeka kwa kabiri ibice 28 na 29 Mose yakoze urutonde rw’imigisha, umuntu niyumvira amategeko y’Imana yerekana n’imivumo y’umuntu utazumvira amategeko y’Imana.

Ndizera ko inyigisho nkura ya Bibiliya ari uguhindura imivumo mo imigisha. Umuvumo wavuzwe mu Itangiriro n’iherezo  ru’umuvumo rivugwa mu Byahishuwe. Na none nizera ko uburyo bwo gukuraho imivumo ari

«  Ukunesha ».

Mu gitabo cyo Kuva 34 :5-8 havuga ko imivumo ikomeza ku bisekuru

« Igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe ibihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihora abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuruza n’ubuvuvi. »

Umugambi w’Imana w’umwimerere kuri twe wari uwo gutanga imigisha kugeza ku bisekuruza, wari kuvamo umuntu ufite umudendezo ugendera mu butungane bw’Imana. Nyamara siko byagenze imigisha yarenzweho n’imivumo. Hari ibitangaje mubyo  Imana yabwiye Mose mu gitabo cyo Kuva 34 :5-8 yamubwiye ko ibabarira kugeza ku bisekuru ibihumbi.

Ibikora byombi  ite ? Icyo ni ikibazo cyiza.

Ubutabera bw’Imana ntibushobora kubona gukiranirwa n’icyaha, yabikoreye ibihe ibihumbi, ubu byagiye kuri Yesu, umwana w’intama ukiranuka wabyikoreye byose ku bwacu ahinduka umuvumo ku bwacu (Abagalatiya 3 :13).

 

Imivumo n’imigisha ni impamvu z’amategeko yo kubiba no gusarura

Niba sogokuru wawe yarabibye icyaha cy’uburakari n’inzika, wowe cyangwa n’abana bawe muzaba mu murongo w’uburakari bwinshi kandi uko byamera kose imbuto ziba nyinshi kuruta izabibwe. Niba unywa ibiyobwabwenge bisingisha bike ntugatungurwe niba abana bawe cyangwa abuzukuru bawe niba bafata ibyo kunywa birenze urugero bisindisha cyane. Twanesheje gukunda ibintu bimwe by’umubiri twari twarigishijwe na basogokuruza bacu. Iyo nta gitekerezo dufite ko ibi byatangiye ari umwimerere, tumenya ko byahise.

Nyamara hamwe no kunesha kwacu tumenya ko abana bacu n’abana babo batazigera bababazwa n’ibi tuvuze. Icyo gisekuruza cyaratambutse. (Matayo 23 :34).

Igihe Yesu avuga ati : « Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashyiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. »(Matayo 24 :34), nibwira ko atavugaga ku iherezo ry’ubuzima bw’umuntu ku giti cye, Muri Matayo 24 yavuze ibintu bitangaje biteye ubwoba bizakurikira imivumo y’abazaneshwa.

 

Urihebye kandi ubuze ibyiringiro ?

Derek Prince yanditse igitabo cyitwa (Blessings or curses), imigisha n’imivumo aho asobanura bimwe mu bitera umuvumo.

Nawe wasogongeue iraha bikore rwose umenye uburyohe bwabyo nyamara ntibimara igihe kirekire ! Ako kanya nta mpamvu washobora gusobanura, ntunyuizwe. Utaye umutwe umera nk’igicu kibunga. Ibyo uharanira byose bisa n’aho bidafite umumaro, ubona abandi bishimwe mu mibereho imeze kimwe, ukibaza uti : « Ni iki kibi nakoze ? Kuki njye nytabayo neza ? »

 

« Kurwanya ibicuci » ni bimwe mu magambo Dorek Prince akoresha

Mu mibereho yanjye mu bihe nabaye mu mibereho y’umuvumo, niba byari umusaruro w’imirimo yanjye bwite cyangwa byari byarazanywe n’ibisekuruza, urukundo rwanjye nyakuri rwari kuri zeru. Numvaga hari ibintu bibi binteye ubwoba, mbaho nihebye cyane nta byiringiro mfite, ibyo byabaye mu gihe nari mfite umushyikirano ukomeye n’Imana. Abantu bashobora gutekereza kuri ibi mu buryo butandukanye, bamwe barohamishwa no kwiheba bikabaca intege, abandi bagashaka uko  bakora cyane ngo babivemo, bagashaka uko bashyiraho urukundo rwabo bwite rushingiye ku mirimo yabo. Sinigeze nshika uhubwo nungukaga ubushuti bw’Imana mu ijambo ryayo. Ndibuka Imana inyigisha ibirebana n’imirimo n’imigisha n’ibindeba ubwanjye. Imana yampaye urukundo rwanjye bwite nyakuri rushingiye ku kugira indangamuntu  yanjye bwite muri yo. Ongera urebe, ntekereza ko gukira kw’imbere mu mutima kuza mbere yuko umuvumo w’ubu waneshejwe.

Na mbere y’ibyo yiyemeje azagenderaho atangira gusa n’Uwera cyane. Ndakwingira ubu kuba uwemerwa n’Imana. Reka imenye niba hari ahantu hameze gutyo mu bugingo bwawe. Biraba ari itangiriro ry’Umudendezo wawe. Ukuri kuzakubohora ibihe byose!

Yesu yahuye n’abantu benshi bari babaswe n’uburwayi bubi cyane n’ababaswe n’abadayimoni byavaga  mu bisekuruza bya kamere.

Muri Mariko ibice 9:17-29, Yesu yirukanye umudayimoni mu musore yabayemo kuva mu bwana bwe. Abigishwa ntibashoboye kwirukana uyu mudayimoni, Yesu akora uwo murimo wo kumwirukana maze bamubaza icyatumye we shobora kumwirukana. Arabasubiza ati bene uwo ntavanwaho n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa. (Mariko 9:29). Nkuko bigaragara hari ibintu bimwe na bimwe byagombaga gukorwa kubera uwo mudayimoni.

Dukeneye kubona Yesu agira icyo akora ku bubata buterwa n’imyuka mibi y’ibisekuru. Icyambere ashaka kutubohora igikurikiraho ni umwami uri hejuru ya bose kandi niwe ufata ibyemezo. Kandi adukiza atabanje kuduciraho iteka. Si mvuze ko tutaba dukwiriye cyangwa ko Imana utazaducira urubanza rw’ibyo twakoze, ariko ntica urwa kibera.

Umwuka wera ntiyongera kumenya ibyaha byacu, dukeneye gukura tukaba abigishwa bihagije tukamwemerera agaora umulimo we.

Muri Yohana ibice 9, Yesu arimo agendana n’abigishwa be abona umuntu wavutse ari impumyi. Ni gute yamenye uwavutse ari impunyi? Ni nde ubizi? Ahari ryari ijambo ry’ubwenge, ahari Imana ishobora kuba yabimubwiye mu masengesho  ya nijoro. Mbere uyu muntu ntiyashakaga gukira, Yesu yamushatse hanze y’abantu benshi.

Yohana 9:2 havuga ngo, “abigishwa baramubaza bati” Wwigisha, ninde wakoze icyaha , ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi , btekerezaga ko ububata bwe bwatewe n’icyaha, ahari akaba ari icyaha cyakozwe n’ababyeyi be, ahari akaba ari umuvumo w’igisekuru nkuko Mose yari yarabihishuriwe. Yesu yasubije ikibazo mu buryo numva ko aribwiza cyane. Se arabasubiza ati “uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugirango Imirimo y’Imana yerekanirwe muri we”. (Yohana 9:3).

 

Mu bigaragara bose bkoze icyaha, barimo uyu muntu n’ababyeyi be. Umugambi Yesu yabonye muri ubu bubabare bwe bwamumazeho igihe kitari gito amenya ko kwerekeza kuri nyiri icyaha watumye kiba ataba ari ukumugirira impuhwe cyangwa ngo bitange umuti ukiza.

Nyine ni imivumo y’ibisekuru byacu ibizana. Nizera ko Yesu yiyirizaga ubusa kandi agasenga, aza kuri twe n’imbaraga ze aduhindurira imivumo yacu mo imigisha. Icyo nshaka kumenyesha ahangaha icyambere ni ubumenyi bw’intego, icyakabiri ni uko twakorana n’umwete w’Imana kutubohora.

Mu mibereho yawe umugambi ntiwagerwaho niba imivumo idakuweho

Imyaka yashize nakoranye n’Imana urugendo rurambuye mu gihe cyo kumva ko nshaka kwitanga mu buryo bwose kuri yo.

Ndavuga nti “Mwami andika umugambi wawe ku nkingi z’umutima wanjye ukoresheje ikaramu y’Ijmbo ry’Imana yibijwe muri wino y’Umwuka Wera, Nashatse icyo aricyo cyose Imana  ishaka  ku bw’ubugingo bwange si byinshi si bike.

Nshobobora kubona mu buryo bumwe na bumwe ikibaho kiri mu ruruhande rwange Imana yandika.komeza amategeko yange ukunde ubeho,n’ibyigisho byange ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe.( Imigani7:1-3)

Nshobora kubona mu buryo bumwe na bumwe ikibaho kiri mu ruhande rwange Imana yandikaho  umugambi wayo ifitiye imibereho yange. Komeza amategeko yange ukunde ubeho, n’byigisho byanjye ubirinde nk’imboni yisho ryawe.ubihambire ku ntoki zawe,ubyandike ku nkingi z’umutima wawe .(imigani7:2-3).

Imana irasubiza iti”Singomba kwandika umugambi mfite kubw’imibereho yawe byandikwe ku mutima wawe mbere y’ishyirwaho ry’urufatiro rw’isi. Umwanzi yibye ikibaho maze acynadikaho, atwikira umugambi wanjye. Ibyifuzo bigomba gukorwa ubu ni ukugomba guhanagura ibibi byanditswe.

Imana imenya ko nahuye n’umunyabugeni igihe kimwe wiba ibyanditswe byiza Imana yari yagushyiriyeho, ariko Imana izana ikindi kibaho yakwindika ubundi bushya bikamera nk’umwimerere. Iyi ni ishusho nabonye. Nizera ko Imana ifite umugmbi mwiza ku bwawe, hano ku isi, umwe uzakunezeza. Hakurya y’inzozi zawe nziza, inzozi utigeze urota, nyamara zikingiraniwe muri wowe (Abefeso 3:20).

Ntekekereza ko byinshi mu bibi byanditswe bigizwe n’ibyaha bya kera by’umwihariko imivumo y’ibisekuruza, birimo ibintu byakubayeho igihe wari muto n’ibintu byabeye kubasekuruza bawe mbere yuko avuka. Nakubwira ibintu bibiri mfitiye uburambe. Icyambere Imana yamfatiye mu mugambi wanjye kandi ikomeje kubisubiza icyakairi nti byari byoroshya habayeho kunesha kuri buri ntambwe y’urugendo. Ariko nta cyoroshye mu buzima, ariko si ukujya gushaka zahabu.

Ukureka ni ibisabwa

Kureka ni ukwizera. Ni ukwizera, kandi bizana ukwitonda kw’Imana. Niba utaba mukureka kuzuye ku mana mu buryo bwo gushidikanya uzicuza byinshi ubonye Yesu amaso ku maso. Iyo wiretse ukizera Yesu, uba umubohoye akuzuza imigambi y’imibereho yawe. Ugomba kumwubakira icyumba cyangwa se ntazakore. Ndizera ko iyo Imana ibona ko hari icyo waretse izatangira urugendo rwawe ihindure imivumo imigisha.

1. Igihano cy’icyaha ni umuvumo. Umuvumo wo gutandukana iteka ni umuvumo uheruka. Niba icyo cyarafatiwe umwanzuro, bizagenda gute kbakerensa igihano, niba yarakuyeho urupfu yakuyeho n’umuvumo wawe.

2. Umuvumo cyangwa umugisha ni imbaraga zikomeye cyane ku byiza cyangwa ibibi. Gutegekwa kwa kabili 28: 21 bazaba mu bihe bibaruhije, umurongo wa 29 hagira hati nta numwe uzarokoka.

3. Umuvumo cyangwa umugisha bishobora guterwa n’ibisekuru byabayeho mu gihe cyahise. Bishobora kuba ku miryango, ku bihugu, amoko n’ uturere.

4. Imivumo ikwirakwizwa n’amagambo avugwa yandikwa bigasomwa n’abantu batuye imbere mu gihugu cyangwa afite izindi ntego.

5. Imivumo isa n’intwaro ndende kuva kera irwanya ibicucu.

6. Impamvu ya mbere y’umuvumo si ukutumva cyangwa ukutumvira Imana, Gutekekwa kwa kabili ibice 28.

 

Bimwe mu byerekana umuvumo

Si nizera ko byose muri ibi bikurikira bigomaba kuba bibaho bitewe n’imivumo, icyakora mu buryo bumwe na bumwe biri ku rutonde imivumo yareberwamo. Icyakora ngusabe ntufate byose muri ibi tugiye kwerekana  ngo uhite uvuga ngo ufite imivumo mu buzima bwawe.nabonye byinshi bibivuguruza., uru rutonde rwa kimwe mu gitabo Blessing our curse Umugisha cyangwa umvumo cyaditswe na Derek Prince, nicyo twifashishije mbere.

  1. guta umutwe cyangwa umutima uteri hamwe.
  2. uburwayi buhoraho cyangwa bwabaye karande, by’umwihariko biva mu miryango,
  3. ubugumba no kuvamo inda vyangwa ibibazo bindi by’igitsina gore
  4. Kubengwa no gupfusha amakwe no kutumvikana kw’Imiryango
  5. ubukene
  6. impanuka zibasira imiryango
  7. kwiyahura mu miryango n’impfu zidasanzwe

 

8. Kwigomeka

9. Ibikorwa by’abadayimoni

10. Gutsinda  guhoraho no kudashobora gutsinda

11. Kuyoboka inzira yo gukora imibonano mpuzabitsina itemewe

12. Kuba ikirangirire kuri alukoro n’ibiyobyabwenge

13. Kurya ibitaribwa n’abandi

N’ibindi birenze urugero.

 

Niba wumva ko bimwe muri bigukorerwaho, ntiwumve uciriweho itaka, njywe nabonye imivumo myinshi, ikibazo nuko abantu badasha kwemera Imana ahubwo bakumva hari ibyo bayitegeka ntibashobora kubohoka. Emera Yesu afate umuvumo wawe n’ibyaha byawe. Yarangije kubifata, bishyire ku murongo ! Ba umwizerwa kuri we ! byagabanya umubabaro wo kubuza ukuri, wakomeza kuba mu bubata.

Zimwe mu nkomoko z’imivumo

Gutegeka kwa Kabiri 27 :17 havuha ko umuntu avuye mu buretwa aba avumwe afite imivumo. Imana yadushyiriyeho imbibi, iyo tuzirenzeho turavumwa.

  1. Imana z’ibinyoma, Kuva 20 : 3-5
  2. Gusenga ibishushanyo, Gutegekwa kwa kabiri 27 :15
  3. Gusuzugura ababyeyi, Imigani 30 :17
  4. Kwitura inabi wagirwe, Imigani 17 :13
  5. Kurenganya abatagira kivurira n’abakene, Imigani 28 :27
  6. Ubusambanyi bwo mu miryango, Abalewi 20 :10-17
  7. Kurwanya umugisha wa mugenzi wawe, Itangiriro 12 :3, 27 :29
  8. Kwiringira abantu, Yeremiye 17 :5-7
  9. Kwiba, gushinja ibinyoma, Zekariya 5 :1-4

10. Kudatanga icyacumi Malaki 3 :8-10

11. Gutesha agaciro ubutumwa bwiza bw’ukuri, Abagalatiya 1 :8-9

12. Kuba mu mategeko cyane, bitari mu butumwa bw’Imana, Abagalatiya 3 :10

13. Kwifatira imyanzuro (kuvuga amagambo aca intege cyangwa ibyaha byawe bwite), Itangiriro 27 :11-13, Matayo 27 :24-25

14. Abakozi ba satani, abandi bakuvuma bameze nka Balamu na Goliyati, Kubara 22 :6, 23 :11-13, 1 Samuel 17 :43.

15. Gutegekwa kwa kabiri 28 :15 havuga ngo ko nitutumvira amategeko yayo, iyi mivumo yose izaza kuri twe. Ibihe byinshi tuzahora twibuka ibyaha byacu kandi ntitubyihana bizahanagurwa. Nyamara, Imana idutegeka « kudatinya », tinya icyahamijwe ko gisuzuguza urukundo rw’Imana rukomeye ku bwacu, bishobora kuzana imivumo. Gutinta bishobora kuba umwuka uguhuza n’imivumo.

Ihuriro n’ibyagenderwagaho kugira ngo imivumo icikemo kabiri

Umuvumo ntiwakwizana udafite impamvu « Nk’uko igishi kijarajara n’intashya uko iguruka, niko umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho » (Imigani 26 :2) :

Uburyo bwo kugira ngo umuvumo ukuveho  nta mpamvu ni ugukorana na Yesu ukayimwoherezaho, wayikoreye ku bwacu, kumva no kubaha ijambo ry’Imana, ito turibuze,  twihana ibyaha byacu tukongera kugaruka aho tari duhagaze hatunganye kandi twubaha

(1Yohana 1 :9).

 

Kuvanwaho imivumo ryari isezerano ku Bisilayeli

Twe Itorero dusanga inyuma yo mu isezerano rishya  uko ibihe byigiye imbere, kamere ya Isirayeli izinjira na none mu isezerano rishya nk’uko byavuzwe na Yeremiya, yavuze neza iby’isezerano (Yeremiya 31 :29-34 ) kandi no mu mirongo ya 29-30 aduha ishusho nziza cyane ukwiringira kubika mu bitekerezo byawe mo mu mutima wawe «  Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati » Ba data bariye imizabibu ikarishye , kandi amenyo y’abana niyo arurirwa, azhubwo umuntu azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye niwe amenyo azaririrwa. (Yeremiya 31 :29-30). Yesu yuzuje amasezerano.

« Kristo yaducunguriye  kugira ngo zdukizwe umuvumo w’amategeko, ahinditse ikivume kubwacu (kuko handitswe ngo havumwe umuntu wese umanitswe ku gita) Abagalatiya 3 :13

Yesu yafashe umuvumo wa Baraba n’iyawe

Matayo 27 :16 hazvuga ko Baraba yari imbohe yari ijwi cyane ry’ikirangirire  kubera ubugizi bwa nabi. Hari imisaraba itati i Gologota. Ibiri ikikijwe wawundi wo hagati yari igenewe abakoze ibyaha bakica amategeko, umusaraba wo hagati wari warakozwe kubera Yesu ? Wari warakoreye Baraba. Yesu yafashe umwanya Yesaya 53 havuga ko Yesu yafashe umwanya wacu.

 

 

freekr01

 

 

Yesaya 53 :4-6 havuga ngo : « Ni ukuri intimba yacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’ibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amaraso cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo idukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. »

 

Intambwe zo kubohoka uva mu mirimo ni :

  1. Kwatura, kwizera kwawe k’umurimo warangiye ku musarana, ko Yesu yafashe umuvumo buri muvumo washoboraga ku kujyaho. Gutumbira Yesu nk’ Abisirayeli barebaga inzoka yabaga imanitswe ku giti (Kubara 21), shyira umusaruro w’ingaruka z’icyaha  ahari cya basogokuruza bawe cyangwa icyawe, maze ubishyire ku musaraba.
  2. Atura kwizera kwawe ko Yesu ari umwana w’Imana, inzira imwe gusa ijya ku Mana  kandi ko yapfiriye ku musaraba nyuma akongera akazuka
  3. Kwihana ni inzira ifite imbaraga zo gukuraho imivumo. Ihane, ukava mu kwigomeka kose n’ibyaha maze wiyereke Yesu nk’Umwami. Ibi bikubiyemo kwihana ku giti cyawe byaba byxiza ugakubiramo n’uby’umuryango wawe cyangwa awo ari wo wose wagezweho n’uyu muvumo. Mu ruhande rw’abana bacu, dushobora kwihana kubwabo no ku bwa sogokuruza bacu, bashobora kuba barateje uyu muvumo kimwe natwe ubwacu.

Ongera witegereze ibyaha bya basogokuruza bawe  ubababarire, hanyuma izo mbuto za biriya byaha ubishyire ku musaraba wa Yesu wikoreye imbuto zabo. Irebe ubwawe maze usabe Imana ikubabarire, hanyuma utegereze wihanganye kandi usabe Imana kubabarira abana bawe usenge ushyire imbuto z’ibisekuru kuri Yesu aho kugira ngo abe aribo ijyaho. Kwihana muri ubu buryo bifite imbaraga umugore wanjye nanjye dushobora kubihamya. Twabonye imigisha idasanzwe iba kuri twe muri uru rwego.

  1. Saba imbazi kubwo ibyaha byawe byose, by’umwihariko kubw’ibyaha byagushyiseho umuvumo. Saba kubohoka uveho ingaruka z’ibyaha by’abasekuruza.
  2. Babarira abandi bakugiriye nabi cyangwa bishe amasezerano yawe.
  3. Anga ubumwe bwose ugirana na satani ndetse n’amabanga ye yose harimo n’ibintu byose ufite bibyerekana.
  4. Simbuza umwanya urimo ubusa maze uhashyire ijambo ry’Imana, sama Imana iguhe ijambo ryirukana imivumo yose wanze. Hanyuma uritekerezeho, urifate mu mutwe ukomeze no kuryatura.

Kunesha imivumo bishobora kuzana ako kanya cyangwa bishobora no gufata igihe runaka.

Rimwe na rimwe bifata igice kugira ngo uziturwe ibikorwa  by’imivumo. Na bimweni aka kanya, kuri njye byasabye ibihe birebire. Sindimo kugeragea gupfundikanya uburyo Imana ikoramo  ngo nemeze ubwo ari bwo, ishobora gukora inzira iyo ariyo yose ishaka. Ndimo nguha ubuhamya bwanjye byambayemo uko byangendekeye mu murongo w’ibyanditswe. Twabonye intsinzi no kunesha igihe tutagohekaga mu mibereho yacu nk’uko nabibasobanuriye. « Nabo bamunesheresheje amaraso y’umwana w’Itama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, zntibanga no gupfa (Ibyahishyuwe 12 :11). Na none twabonye uburyo gukira no kuboneka bikoreka ako kanya iyo dusobanuye ikibazo uko kiri kandi tukatura ibyaha byacu tubwihana. Umurimo wacu nuwo kuba abiringirwa maze tukihana, Imana ifite umugambi n’inzira ikazamo ubugingo bwawe.

Buri gihe mu mibereho yaci mu mezi menshi kimwe n’imyaka myinshi byo kunesha imivumo, twizera ijambo ry’Imana nta ckigeze gikorerwa kuri twe.Twahishuriye ko rimwe na rimwe kunesha imivumo imaze igijhe kirekire bisaba kurwanya cyane ibikorwa bya satani byagiye bikwirakwiza iyo mivumo, ukabyohereza mu gutsindwa kw’iteka Mu rwego arwo arirwo rwose, ntiwigere ucika intege. Imana izi icyo ikora.

Kura icyuma kizama amazi kive inyuma y’ibiti.

Numvire umuntu uturuka mu muryango w’ivugabutumwa Derek Prince Ministies avuga uburyo utangaje bwo guhagarara igihe duhuye n’ibikomeye. Yakoresheje ijambo rivuga ngo igiti kinini kimara imyaka 2000 rimwe na rimwe mu buryo bucuritse ntibazibiba hasi Aho kugira ngo hafunike icyuma gifunika amazi bahambiraho icyuma gisunika amazi nyuma kikayazamura hejuru.

Ku gihe runaka baraza bagafunga bakoresheje ikare igiti kiruma igihe ibi bibaye, byo gikomeza kugira ibibabi kuri cyo, ku gihe runaka umukozi araza agafunga akomeje igisunika amazi, cyane cyane, kugeza igihe ibigaragaza kuma kwacyo bibonekeye. Iyo duhuye n’ibikomeye nk’uko twabivuze hejuru, umuvumo wacu urapfa, cyakora ukomeza kugira imbuto n’ibibabi. Nyine komeza ikizana amazi cyawe, uba mu butsinzi mu buryo bw’imibereho yawe.

Ibyo nibyo turimo dukora nko kwihagararira ngo mu mibereho yacu. Twahambiye icyuma kizana amazi, ubu rero gifunge buhoro ubeho mu buryo bw’imibereho bunesha. Ibuka : « utunganye ubusitani bwawe » cyangwa ugende nk’uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe nk’uko bibi mu Abefeso 4 : 1, ntiwinjire mu ntambara. Kandi ubeho mu rukundo no mu kubabarira.

Ibyanditswe by’ibanze :

« Mwami Yesu Kristo ndizera ko ku musaraba wawe wafashe buri muvumo washoboraga kuriza  kuri njye ».

Kwizera Kristo :

Uri umwana w’Imana, inzira imwe itugeza ku Mana, wampfiriye ku musaraba kandi urongera urazuka.

Ukwihana :

Nanze ubwigomeke bwose n’ibyaha byose, ndabikweretse nk’Umwami w’umutware wanjye.

Saba imbabazi kuko uzemererwa :

Natuye ibyaha byanjye byose kandi nsabye .imbabazi zawe by’umwuhariko ibyanshyizeho umuvumo. Mbohora mve mu mu ngaruka z’ibyaha bya basogokuruza banjye.

Babarira :

Mfashe icyemezo giturutse mu bushake bwa njye. Mbabariye abangiriye nabi bose, n’abishe amasezerano nagiranye na bo, nk’uko nanjye nshaka ko Imana imbabarira niko nanye imbabariye.

Kwanga :

Nanze gushyikirana kose na satani ndetse n’amabanga ye yose, ndetse niba hari ibyo nakoze ngiye kubimenagura. Nsesaguye ibyo sataani ansaba byose (Reba na 68-78 Umuvumo cyangwa umugisha kubw’urutonde rw’amabanga ya satani, wongere uhere page 121-124 z’igitabo cyitwa Bazirukana abadayimoni

Bohoka :

Ubu ndagusabye mbohora mveho buri muvumo mu mibereho yanjye. Mu izina  ryange  Yesu, ndibohoye.

Akira ingurane                                   Imivumo

Imigisha

Kongererwa                                         utubirwa

Kubyara                                               bugumba no

kuvamo inda

Ubuzima bwiza                                    Uburwayi

 

Kugubwa neza                                                 bukene

kugubwa neza

Instsinzi                                               Gutsindwa

Ubutware                                             Kwamburwa

Gushyirwa hejuru                                gucishwabugufi,

 

Dore ibyo ukwiriye kwibuka. Igisubizo cy’Imana kuwacu ni ukubona no kwizera

Hari umwuka w’ukuri inyuma ya buri kintu mu bwami bwa kamere. Isi y’umwuka ni isi igaragara, iradukikije yose nyamara nti dushobora kuyibona n’amaraso yacu ya kamere. Ni ugufasha buri kintu dushobora n’amaso yacu. Paul yarasenze mu Befeso igice cya 1 ko abantu bagomba guhumuka bakagira amaso abona iso y’umwuka.

Abefeso 1 :17-18 havuga ngo : « Kugira ngo Imana y’uwami wacu Yesu Kristo, ariwe Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenya.

Ibyo mwiringizwa n’iyabahamagaye mumenye n’ubutunzi n’ubwiza by’ibyo azaraga abera, tuzamenya ukuri kw’isi y’umwuka abera. Iyo tubonye ukuri ku isi y’umwuka, tuzamenya ukuri kandi tuzabohoka, tuzamenya ukuri kandi tuzabohoka, nk’uko Yesu yabivuze muri Yohana ibice 8.

 

Isengesho rya Pahulo niryo njye nawe tubona ubutunzi bw’icyubahiro ko ari umurage wacu. Iki cyubahoro ni ikihe ? Abakolosayi 1 :27 haavuga hati : « Abo Imana yishimiye kumenyesha ubutumwa bwiza bw’ibwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, aribwo Kristo uri muri mwe. Wowe umuntu wa ckera, ni wowe utera imivumo wabambanywe na Kristo (Abagalatiya 2 :20) nyamara umuntu mushya, uri muri wowe, ubu ariho. None rero none rero findura icyo Kristo atakuvumira ! Tugomba

Kugomba kubona ibyiza n’ibibi

Icya mbere kubona ibiri mu ruhande  rwiza, ko wavutse bwa kabiri ukazukana na Kristo ubu akaba ariho ari muzima muri wowe, kandi akaba atariho umuvumo. Yesu si icyitegererezo cyawe gusa cyakubaho, si umuntu runaka wavuye mu ijuru ngo agufashe, ahubwo yabaye umusimbura wawe, abaho mu mibereho ye muri wowe aho kugira ngo ubeho ya mibereho ya kera y’ibyaha.

Imana mu mbabazi zayo izagufasha kwibona ubwawenk’uko ukomeje kugira ubushuti bw’ukuri n’Imana kandi ukabana nayo mu masezerano no mu ijambo ryayo, Umxwuka wera azaguhamiriza agukureho n’ibyo Kristo adakunda. Ita kuri iki gitekerezo.

Niba Kristo aba muri njye ni iki kiba Kristo adakunda ? Uku kewicira urubanza ni impano yo kwihana kuva ku Mana. Nkuko wumva n’imyumvire isharira, uburakari, ishyari, irari n’ibindi, ako kanya bizana kuri yo nk’icyaha. Saba Imana ikwereke aho ibyo byakomotse. Kungura inzugi z’umutima wawe maze wemerere Imana ize mu mibereho yawe, gusa ishobora kubikiza. Daniel ntuiyakozweho n’ikintu kibi mu rwobo rw’intare kuko, nk’uko mu Byanditswe havuga, nta cyaha rari afite ku Mana. Ijambo umuntu utunganye ni umuntu ubonye akorera mu mucyo Daniel 6 :21.

Mu myaka yahise, mbere yuko menya byinshi kibijyanye n’imivumo n’imigisha, binyerekeza ku kuba umwizerwa no gukorera mu mucyo nayo. Nakomeza kureba mu ijambo ry’Imana nk’indorerwamo no kuryemera kurinsomera kandi ndashaka kwatura ibintu byose muri njye bitashimishije Yesu. Muby’ukuri ibi nibyo ukeneye kugira ngo  ubohoke.

 

Ikintu imivumo ugufatiramo gishingiye ku kinyoma

Niba Kristo ari muri wowe, imivumo ntacyo ikigutwaye, nuko rero ugomba kugira uko kuri gushingiye kubona no kwizera. ugomba gukomeza kubona icyo iri gukomeza mu mwuka w’Umwami no kwemeza ukuri kw’ibyo ibona.

Iyo niyo nzira yonyine yo kubikora kuko imivumo imwe n’imwe itazabohoka umunsi uzakurikiraho. ibirindiro by’abadayimoni ntibihava kuko bimeze nk’imbwa iziritse. Bizasaba kwihangana n’igihe kirekire cyo guhamya no kwemeza ukuri k’umusaraba. Ku gihe gisa n’icyo ugomba kubaho ,mu bugingo bwera , muyandi magambo ni ubugingo bw’ingirakamaro kugira ngo ubuhamya bwawe abe ari ubwo ku Mana no kuri satani. Byafata igihe kirekire mu bitekerezo byawe kugira ngo ugirwe mushya , ariko nk’uko ukomeza no kubona no kwizera uranesha.

Iyerekwa ni umurage uhabwa n’Imana yawe nk’umusaraba w’Imana  nkuko byanditswe ngo : « Ibyo ijisho ritigeze kureba n’ibyo ugutwu kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose byabiteguriye abayikunda. Ariko Imana yabiduhishurije umwuka wayo, kuko umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana. » (1Abakorinto 2 :9-10).

Ibuka iby twavuzeho birebana n’imivumo

Mu gihe imivumo itifuzwa mu mibereho yaacu, bishobora gutunganywamo iby’agaciro kubw’ubwami bw’Imana. Ibuka umutwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe. Twabonye Yesu ku ntebe y’ubwami bw’Imana azamuye umuzingo w’igitabo cyacu n’imivumo yaci iri muri cyo.

Ibikurikiraho mu Byahishuwe, tubona mu bice byacyo birangira agaciro k’ubwami bw’Imana bwagize. Nyamara Imana ivuga kuzukira ubugingo muri yo none ubu ni Umwami ! Buriya bugingo kimwe n’umuzuko bivugwa kuri wowe bizaguhindura n’imibereho yawe.

 

Prince, Derek. Blessing or curse. Grand Rapid, MI : Chosen books, 1990.

Prince, Derek. Blessing or cuse. Grand. Rapid, MI : Chosen books, 1990.

Prince, Derek. They shall expell Demons. Grand. Rapids : Chosen books, 1998.

<top>